Skip to main content Skip to page footer

Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi baganiriye ku butwari bwaranze abanyarwanda bitegura umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Kuwa gatanu tariki ya 31 Mutarama 2020, Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoze ikiganiro ku Ntwali z’u Rwanda ndetse no ku butwari nyir’izina.
Iki kiganiro cyabereye ku Urwego rw’Umuvunyi cyatanzwe na General Fred IBINGIRA waganirije abayobozi n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi.
Ibi byari muri gahunda yo kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 26 ku nsanganyamatsiko igira iti: « Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu »


Gen. IBINGIRA yavuze ko ibikorwa by’ubutwari biterwa n’impamvu zinyuranye aho muri izo mpamvu harimo no kwanga akarengane. Aha yasobanuye ko muri benshi bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda harimo umutima wo kwanga akarengane mu banyarwanda barenganywaga.
agaruka kuri ibi, Gen. IBINGIRA yaboneyeho gusaba abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi kurwanya akarengane na Ruswa.


Yagize ati: ’’Mu bigo byashyizweho muri iki Gihugu harimo n’Urwego rw’Umuvunyi, kugira ngo rurwanye akarengane na ruswa. Nimukora akazi kanyu neza rero mugakumira akarengane muzaba muri mu nzira nziza ishyira imbere Ubutwari. Musigasire ibyo Intwari zazize ziri guca akarengane.’’

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yagarutse ku butwari bwaranze MUTARA III Rudahigwa wabatijwe Charles Léon Pierre, wari Umwami w’u Rwanda wagaragaje ubutwari arwanya akarengane, mu butabera, abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho kenshi cyane yabaga arenganura abaturage.

Umwami MUTARA II Rudahigwa
Mu byaranze RUDAHIGWA ni uko yitaye cyane ku bujijuke bw’Abanyarwanda: ashinga Fonds Mutara, asaba Abayezuwiti gushinga Koleji i Gatagara, bayijyana i Bujumbura iba Collège International du Saint Esprit, ashinga Ishuri ry’Abayisilamu ku Ntwari ry’i Nyamirambo, ashinga amashuri adashingiye ku madini, ashinga Ishuri ry’Abenemutara ry’i Kanyanza anohereza Abanyarwanda ba mbere kwiga i Burayi.
Mutara wa III yakuyeho inkuke zakamirwaga Umwami yishakira ize bwite, akuraho imirimo y’agahato yitwaga akazi, akuraho ubuhake abagaragu bagabana na ba shebuja, ashaka gukuraho igitabo cy’umusoro cyanditsemo amoko ariko Ababiligi barabyanga.
Rudahigwa yahirimbaniye ubumwe n’ubwigenge by’Abanyarwanda.
Asoza iki kiganiro Umuvunyi Mukuru yashimiye urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe, Minisiteri y’Ingabo na Gen. Fred IBINGIRA ku kiganiro cyiza abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagejejweho kivuga ku butwari bw’abanyarwanda.


AMAFOTO

Back