Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi bahuguriwe gukora ubuhuza bashyikirijwe impamyabumenyi
Kuri uyu wa gatatu tariki 06.07.2022, Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakurikiranye amahugurwa y’ubuhuza (Mediation) mu ishuri rya EDWARDS Mediation Academy rikorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika bashyikirijwe impamyabumenyi.
Uyu muhango wayobowe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr. Faustin NTEZILYAYO ari nawe watanze izi mpamyabumenyi.
Izi mpamyabumenyi baziherewe hamwe n’abandi bakozi bo mu bindi bigo biganye aya masomo mu gihe kigera ku mezi atandatu bose hamwe bakaba bagera kuri 86

Umuvunyi Mukuru Hon. NIRERE Madeleine, ari mu bakurikiranye aya masomo
Umuvunyi Mukuru yashimiye Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga watanze izi mpamyabumenyi anashimira kandi abayobozi b'ishuri EDWARDS Mediation Academy bateguye aya masomo bakanategura uburyo bwiza bwo kuyageza ku bayakeneye.
Yongeyeho ko aya masomo aziye igihe kuko azafasha mu gukemura ibibazo byinshi mbere y'uko bigezwa mu nkiko

Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Dr. Faustin NTEZILYAYO niwe watanze izi mpamyabumenyi

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon. YANKULIJE Odette nawe ari mu bize aya masomo ya Mediation

Prof. Sam RUGEGE nawe yitabiriye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi

Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi bakurikiranye Amasomo mu Ishuri rya EDWARDS MEDIATION ACADEMY ryo muri USA