Abayobozi n’Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bashyikirije Inyandiko z’Imenyekanishamutungo Biro ya Sena
Kuri uyu Wambere tariki 28 Kamena 2021, Biro ya Sena y’u Rwanda yayoboye Umuhango wo kwakira Inyandiko z’Imenyekanishamutungo y’Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi, Watangiye saa yine n’igice za mugitondo (10h30) wayobowe na Perezida wa Sena.
Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr. IYAMUREMYE Augustin yashimye Urwego rw’Umuvunyi ku nshingano zikomeye rufite zirimo n’izo kwakira imitungo y’Abayobozi n’abandi bagenwa n’itegeko maze avuga ko kuba abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bitabiriye iki gikorwa cyo kumenyekanisha Imitungo kuri Biro ya Sena gishimangira ihame na Politike y’Imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kubazwa ibyo abayobozi bakora kandi mu mucyo.
Naho Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine we yashimye Biro ya Sena maze avuga ko iki ari igikorwa bakoze gishimangira imiyoborere myiza no kubazwa ibyo bakora aboneraho gusaba n’abataramenyekanisha imitungo yabo kubikora hakiri kare nkuko amategeko abiteganya. Yibukije ko abamenyekanisha umutungo bagomba kuba biteguye ko imitungo yabo izagenzurwa.
Bisanzwe biteganyijwe mu Itegeko N° 76/2013 Ryo Kuwa 11/9/2013 Rigena Inshingano, Ububasha, Imiterere n’imikorere by'urwego rw'Umuvunyi ko inyandiko igaragaza imitungo y’Umuvunyi Mukuru, iy’Abavunyi Bungirije n’iy’abandi bakozi b’Urwego bagomba kugaragaza imitungo yabo ishyikirizwa Biro y’Umutwe wa Sena, mu bihe biteganywa ku bandi bagomba kugaragaza imitungo yabo ni ukuvuga bitarenze tariki ya 30 Kamena ya buri mwaka.