AMAJYEPFO: Abaturage barasabwa kwimakaza ubunyangamugayo hagamijwe gukumira no kurwanya Akarengane na Ruswa
Guhera kuwa mbere tariki ya 20 kugeza kuwa gatanu tariki ya 24 kamena 2022, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga mu ntara y’Amajyepfo bugamije kwimakaza ubunyangamugayo mu gukumira no kurwanya akarengane na Ruswa.
Ku Nsanganyamatsiko igira iti: URUHARE RW’UBUNYANGAMUGAYO MU KURWANYA AKARENGANE NA RUSWA, Urwego rw’Umuvunyi rwashishikarije abatuye mu turere twa Muhanga, Ruhango, Nyanza, Gisagara na Huye kwimakaza ubunyangamugayo mu kurwanya akarengane na Ruswa.

Bimwe mu bikorwa byaranze iki cyumweru ni ibiganiro byakorewe ku maradio y’abaturage ya RC HUYE na Radio Huguka, ibiganiro n’abanyeshuri, ibiganiro n’abayobozi.
Mu gusoza iki cyumweru cyahariwe ubunyangamugayo mu kurwanya akarengane na RuswaUmuvunyi Mukuru Hon. Nirere Madeleine yagaragaje ko Intara y’Amajyepfo ari yo yari itahiwe ubusanzwe iyi Ntara ikaba inakunze kugira amanota meza mu bipimo byo kurwanya ruswa n’akarengane, gusa ariko bidakwiye kugarukira aha kuko umuco w’ubunyangamugayo ukwiye kuranga abayobozi mu nzego zose baharanira kurwanya ruswa n’akarengane.

Umuvunyi Mukuru, Hon. NIRERE Madeleine yasabye buri wese mu kazi akora kwimakaza umuco w'Ubunyangamugayo
Bwana KAJANGANA Jean Aimé, umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’Abayobozi, asobanura ko iki gikorwa cy’Ubukangurambaga cyagize umumaro cyane ku bayobozi ariko cyane cyane no ku rubyiruko rwaganirijwe kuko icyerekezo u Rwanda rufite cyo kuba urwa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa mu mwaka wa 2050 urubyiruko ari rwo ruzabigiramo uruhare rukomeye kurusha n’abakuze ubungubu.

Bwana KAJANGANA Jean Aimé, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y'Abayobozi, yasabye buri wese, cyane cyane urubyiruko kurangwa n'Ubunyangamugayo
Yashimiye kandi inzego zose zagize uruhare muri ubu bukangurambaga arushaho gusaba kwimakaza umuco w’ubunyangamugayo

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Bwana Ange SEBUTEGE, yashimiye Urwego rw'Umuvunyi kuri ubu bukangurambaga rwateguye

Umuvunyi Mukuru aributsa Abaturarwanda bose ko mu Rwanda ruswa itihanganirwa na gato

Urubyiruko rwishimiye ubu bukangurambaga bw'Urwego rw'Umuvunyi