AMAJYEPFO: Akarere ka Nyanza kahize utundi mu Ntara y’Amajyepfo mu kurwanya Akarengane na ruswa
Kuwa kane tariki ya 02.12.2021, abagize inama ngishwanama zo gukumira no kurwanya Akarengane na Ruswa mu ntara y’amajyepfo bahuriye mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku ukurwanya ruswa n’akarengane .
Ibi biganiro byabereye mu cyumba cy’Inama cy’Intara y’Amajyepfo byabaye mu rwego rw’ibikorwa byo mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa kibanziriza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa ku rwego rw’Isi.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi b’uturere ari nabo bayobozi b’Inama ngishwanama mu uturere, abagize inzego z’umutekano, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame Alice KAYITESI, Madame MURESHYANKWANO Marie Rose wari Uhagarariye APNAC, Marie Claire MUKASINE umuyobozi wa komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Valens MUVUNANKIKO uhagarariye clubs zo kurwanya ruswa mu ntara y’amajyepfo ndetse na MUKAMA Abbas wari uhagarariye Urwego rw’Umuvunyi.
Bwana Mukama Abbas, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no Kurwanya ruswa aganiriza abitabiriye ibiganiro yabibukije ko kuba u Rwanda rutari ku mwanya mubi mu kurwanya ruswa bitavuze ko urugamba rwarangiye ko ahubwo ibi bidahagije hagomba gushyirwamo imbaraga hatabayeho kwigereranya n’ibihugu bituranye n’u Rwanda. Yasobanuye ko ingamba zifatwa ubu ari zo zizafasha abana bari kuvuka ubu kuzagira igihugu cyiza kizira ruswa abayobozi bariho ubu bazaba barabasigiye kandi uretse n’Ibyo ko ukorera neza igihugu cye Imana nayo izamuhemba ubwo azaba atabarutse.
Yaboneyeho gusaba buri wese kongera imbaraga mu musanzu atanga wo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.
Muri ibi biganiro kandi abafashe ijambo bagarutse ku kurwanya imyumvire ya ruswa yinjijwe mu umuco aho umuntu ushaka serivisi aba yateganyije na ruswa yo gutanga nyamara nta n’uwayimwatse.
Madame Consolée KAMARAMPAKA, uyobora RIB mu ntara y’Amajyepfo yasobanuye ko abaturage bakeneye noneho no kwigishwa imikorere y’inzego kugira ngo bamenye ko iyo batabonye serivisi mu rwego rumwe baba bagomba kujya gushaka iyo serivisi mu rwego rwisumbuye kuri urwo kandi akayibona kuko muri izo nzego zose atazasangamo abashaka kumwaka ruswa.
Kuri uyu munsi kandi hanahembwe akarere kitwaye neza mu kugira ibikorwa byo kurwanya ruswa no gushyiraho ingamba zo kuyikumira. Akarere ka Nyanza kakaba ari ko kahize utundi mu ntara y’amajyepfo n’amanota 78%.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uzaba tariki ya 09 Ukuboza 2021, muri uyu mwaka insanganyamatsiko ikaba igira iti: Kurandura ruswa, inkingi y’iterambere rirambye.