Binyuze mu nzira y’Ubuhuza, Umuvunyi Mukuru yakemuye ibibazo by’Abaturage ba Muyumbu
Kuwa Gatatu tariki 3 Kanama 2022, Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe n'Abayobozi b’Akarere ka Rwamagana n'Inzego z'umutekano bakemuye bimwe mu bibazo abaturage babagejejeho mu Murenge wa Muyumbu muri aka karere. Bimwe muri ibyo bibazo byibanze ku makimbirane ashingiye ku butaka.

Zimwe mu ngero z’abaturage bakemuriwe ibibazo ni nk’uwitwa Hitimana Jean wari ufitanye ikibazo na BAHIZI Jean Paul batuye mu kagari ka Murehe, muri uyu murenge wa Muyumbu babwiye Umuvunyi Mukuru ko baburanye mu nkiko ariko bikarangira batumvikanye mu buryo bwo kurangiza izo manza. Umuvunyi Mukuru yabasabye kumvikana hagakemuka ibibazo bafitanye kandi abasaba kubana neza mu mahoro bakita ku iterambere ryabo aho gukomeza gukimbirana. Aba baturage bishimiye ubuhuza bakorewe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Abandi baturage bakemuriwe ikibazo ni Hagumakubaho na NIRINGIYE Vincent nabo bagiye bagura ubutaka, hashira igihe bikaza kugaragara ko ubwo butaka bwagurishijwe n’abandi. Aha muri uyu murenge ngo harimo ibibazo by’abaturage bagurisha ubutaka inshuro zirenze imwe.
Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kujya bashishoza igihe bagiye kugura ubutaka kandi bakihutira gukoresha Mutation kuko basanze hari abagurisha ubutaka inshuro zirenze imwe butarahererekanwa.

Nyuma yo gukemura ibibazo ku murenge wa Muyumbu,Umuvunyi Mukuru n'Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bagiye kandi gukemura ibibazo bishingiye ku butaka bya RUGANINKINDI RANGIRA Leopold na MUKAMANZI Ancille wazunguye Antoine TUYISHIMIRE witabye Imana. Ubutaka baburana buri mu kagari ka Nyarukombe, umudugudu wa Gitaraga. Urwego rw’Umuvunyi rwarabahuje ruranabumvikanisha hagamijwe kurangiza imanza baburanye kuri ubwo butaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana MBONYUMUVUNYI Radjab yasabye abaturage muri rusange bari bitabiriye inteko y’abaturage kwirinda amakimbirane n’imanza kuko zikenesha kandi zigatuma abaturage batakaza umwanya bakabaye bakoresha mu kwiteza imbere.