Burera:Abaturage barashima Urwego rw’Umuvunyi rubegera mu rwego rwo kubakemurira ibibazo
Ubwo Umuvunyi Mukuru, Madamu Nirere Madeleine yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera n’Inzego z’Umutekano bakiraga ibibazo by’Abaturage ku biro by’Umurenge wa Rusarabuye muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo gusura Abaturage hagamijwe kwakira no gukemura ibibazo byabo, abaturage bagaragaje ko bishimiye Ubu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu karere ka Burera.

Umuturage witwa NYIRABANDUSHYA wo mu kagari ka Kabona, yishimira uburyo Urwego rw’Umuvunyi rukemura ibibazo by’abaturage.
Yagize ati: “maze imyaka myinshi nsiragira mu rubanza aho umugabo wanjye yari yarabyaye umwana hanze, nkomeza gutsimbarara nihakana uwo mwana kandi umugabo wanjye amwemera , nagiye mu bunzi njya mu nkiko, hose ntsindwa…, ariko nyuma yo kuganirizwa n’Urwego rw’Umuvunyi nsanze narataye igihe … ubu rero ndashimira Umuvunyi Mukuru”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera UWANYIRIGIRA Marie Chantal, nawe ashima Urwego rw’Umuvunyi rwaje kubunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Yagize ati: “Kuba Urwego rw’Umuvunyi ruza kutwunganira mu gukemura ibibazo by’abaturage , mu by’ukuri tumenya ibibazo byinshi by’abaturage, ikindi kandi hari ubwo dukemura ibibazo by’abaturage ntibanyurwe, ariko Umuvunyi yaza akadufasha kubigisha usanga na bo banyuzwe.”

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine
Urwego rw’Umuvunyi na rwo rusaba abaturage kwirinda kwishora mu manza ahubwo baharanira ko ibibazo byabo bikemuka mu buryo bw’ubwumvikane, nk’uko Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yabivuze muri ubu bukangurambaga
Yagize ati: “ Ndasaba abayobozi kujya bumvikanisha abaturage kuruta ko babohereza mu nkiko, kuko bitwara amafaranga menshi n’igihe,…turasaba abaturage gutanga amakuru ku bijyanye na ruswa,ikindi ni uko umuntu atabura gushimira aba baturage kuko usanga babaza ibibazo biganisha ku iterambere, aho bakubwira ko bifuza amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi ni abaturage rero bakwiye gushimwa”.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Madame Yankulije Odette
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya akarengane Hon.Yankulije Odette hamwe n’Itsinda yari ayoboye na bamwe mu bayobozi b'Akarere nabo bakiriye ibibazo by'akarengane bagejejweho n'abaturage bo mu Mirenge ya Ruhunde na Nemba. Bimwe muri ibyo bibazo byarasubijwe, ibindi bisigirwa akarere kakazabikurikirana kakazaha Urwego rw’Umuvunyi raporo y’uko byakemutse. Naho Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi Bwana MBARUBUKEYE Xavier hamwe n’itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’iry’ Akarere bakiriye banakemura ibibazo mu Mirenge ya Kagogo na Kinoni.

Umunyamabanga uhoraho w'Urwego rw'Umuvunyi, Bwana MBARUBUKEYE Xavier
Gukemura ibibazo by’abaturage k’Urwego rw’Umuvunyi rubasanga aho bari, bavuga ko ari ibintu byakozwe mugihe cyari gikenewe cyane, kuko uku guhura n’uru Rwego rubisangiye aho batuye byabafashije no gukemurirwa ibi bazo badasiragiye mu Nkiko.
Akarere ka Burera kuri ubu hagaragara ibibazo bijyanye n’ingurane nk’ahanyujijwe imihanda, imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, ibibazo bishingiye ku mitungo, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ubuharike.

Abatuye akarere ka Burera batanze ibibazo byabo ibyinshi bihita bikemuka
Ubu bukangurambaga bwakozwe guhera ku wa 6 kugera ku wa 10 Gashyantare 2023, bukorerwa mu Mirenge 17 igize akarere ka Burera.