Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane abaturage barayivuga imyato.
Guhera kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2024 kugeza ku ya 24 Gicurasi 2024 ,Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gusura abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba muri gahunda yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane.
Urugero rw’abavuga imyato iyi gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi ,ni umuturage witwa HARERIMANA Donati wo mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi wabonye amafaranga ibihumbi 200 yaraberewemo nk’umwenda n’uwo avuga ko ari rwiyemezamirimo witwa MUGIRANEZA Gustave. Ni umwenda avuga ko warumaze imyaka 4 .

HARERIMANA Yishimiye ko ikibazo cye Urwego rw'Umuvunyi rugikemuye imbere y'abaturage
Ati:
”Narimaze imyaka 4 mwishyuza amafaranga yanjye nari naramukoreye akazi ko kumurindira imashini ze yarafite mu murenge wa Bweyeye ntayampe,ariko Umuvunyi namenye ko aza hano, nzana ikibazo cyanjye abo nakigejejeho bose ntacyo bari baramfashije ariko Umuvunyi yamuhamagaye kuri telefoni imbere y’abaturage amusaba kunyishyura ,ahita ayohereza ndayabikuza ngaya ndayafite. Sinabona uko nshimira Urwego rw’Umuvunyi kubyo rukora ,ndanezerewe cyane iyi gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage izahoreho”

HARERIMANA Abara amafaranga yaraberewemo nk'umwenda na rwiyemezamirimo mu gihe cy'imyaka 4
Iki gikorwa cyakorewe imbere y’inteko y’abaturage kimwe n’ibindi bisa nabyo biri guhita bikemurirwa aho byakoze ku mitima y’abaturage bitabiriye iyi gahunda.

Abaturage bishimira uko ibibazo bafite biri gukemurwa
Si ibyo gusa kuko nko mu murenge wa Bugarama hakiriwe ibibazo by’akarengane biri hagati ya 60 na 90 byiganjemo ibijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka,amakimbirane yo mu miryango,ubushoreke,ingurane naho mu murenge wa Butare hagaragara ibibazo byiganjemo iby’abubatse amashuri ntibishyurwe ariko Umuvunyi Mukuru Hon.NIRERE Madeleine asaba inzego zibishinzwe ko bishyurwa mu gihe kitarenze ibyumweru 2 naho ibindi bibazo bigacyemurwa mu nteko z’abaturage.

Hon.NIRERE Madeleine,Umuvunyi Mukuru hamwe na n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr.Anicet KIBIRIGA bakira ibibazo by'abaturage.
Hon.NIRERE Madeleine ati:”Iyi gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ntigamije gukemura ibibazo by’abaturage gusa kuko tugamije no kwigisha abaturage uko bakumira bakanarwanya ruswa no kudaceceka akarengane bakabigeza ku nzego zabashyiriweho. Ibibazo by’abaturage twakira, bimwe dusiga tubihaye umurongo ibindi tukabiha inzego bireba tukabasaba kubifataho umwanzuro mu gihe kitarenze ukwezi.”

Hon.MUKAMA Abbas Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya ruswa.
Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa Hon.MUKAMA Abbas we avuga ko ibibazo by’abaturage bimara igihe bitarakemuka bitewe ahanini na bamwe mu bayobozi batuzuza neza inshingano bafite ,abasaba gushyira umuturage ku isonga,imvugo ikaba ingiro.

Hon.YANKURIJE Odette Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya akarengane.
Muri iyi gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kurwanya ruswa n’akarengane iri kubera mu turere twa Nyamasheke na Rusizi,Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya akarengane Hon.YANKURIJE Odette avuga ko kimwe mubyo asaba abaturage ari uukuyoboka uburyo bwashyizweho w'ubuhuza mu gukemura ibibazo by’amakimbirane hatisunzwe inkiko .

Abaturage bakurikiye ubutumwa bwo kurwanya ruswa n'akarengane
Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane isanzwe ibera mu turere tw’igihugu . Kuri iyi nshuro iri kubera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kuva ku ya 21 Gicurasi kugeza ku ya 24 Gicurasi 2024 ,aho Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi ziri mu mirenge itandukanye y’utu turere , mu bufatanye n’ubuyobozi bo muri utu turere ikaba igamije kwigisha,guhugura no kwakira ibibazo by’abaturage no kubikemura byose bishamikiye ku kurwanya no gukumira ruswa n’akarengane. Ubwitabire bw’abaturage muri iyi gahunda ,nibura kuri buri murenge hari guhurira abaturage bari hagati y’ibihumbi 2 n’1500.
Muri rusange mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ,muri iyi gahunda Urwego rw'Umuvunyi rwakiriye ibibazo by'abaturage 229 ,mu karere ka Rusizi honyine hakiriwe ibibazo 128 ,muri byo 32 byahise bikemurwa ibindi 78 bisigirwa inzego bireba naho 18 bikazakurikiranwa n'Urwego rw'Umuvunyi. Ni mu gihe mu karere ka Nyamasheke hakiriwe ibibazo 101,muri byo 58 bikazahabwa umurongo n'ubuyobozi bw'Akarere naho 8 bikazakurikiranwa n'Urwego rw'Umuvunyi.

Abaturage bitabiriye gahunda y'Urwego rw'Umuvunyi ku bwinshi

Abaturage bahabwa umwanya wo gutanga ibibazo bitakemuwe n'izindi nzego

Ibibazo bimwe intumwa z'Urwego rw'Umuvunyi zisiga zibihaye umurongo,ibindi bigahabwa inzego zibishinzwe ngo zibikemure mu gihe kitarenze ukwezi