Skip to main content Skip to page footer

Hifashishijwe Ubuhuza (Mediation), Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye amakimbirane hagati y’abaturage bubatse ku butaka bw’undi Muturage mugenzi wabo

Kuri uyu wakane tariki 22 Nzeri 2022, Urwego rw’Umuvunyi, Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo n’inzego z’Umutekano bakurikiranye kandi bakora ubuhuza hagati y’Abaturage bo mu Kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ku kibazo cy’amakimbirane ashingiye ku baturage bubatse ku butaka bw’abaturanyi babo bahana imbibi.

Umuvunyi Mukuru Hon. NIRERE Madeleine yashishikarije abantu gukemura amakimbirane mu bworoherane

Iki kibazo cyakurikiranwe aho ubutaka buherereye biturutse ku ibaruwa abaturage barengerewe bandikiye Urwego rw’Umuvunyi basaba kurenganurwa.

Inkomoko y’icyo kibazo ni uko bamwe mu baturage barebwa n’ikibazo basabye ibyangombwa byo gusana amazu yabo kuko yari ashaje, maze Ubuyobozi bubaha ibyo byangombwa ariko mu gihe cyo gusana bongeraho inyubako zabo ku buryo bubatse mu butaka butari ubwabo. Bamwe muri abo baturage bavuga ko amazu bayaguze ariko ameze ku buryo mu kuvugurura ntacyo bayahinduyeho, icyakora bakavuga ko kuba iyo mitungo ari iyabo kandi bikagaragara ko yarengereye abaturanyi babo ko bemera ko ari amakosa.

Nyuma y’aho ikibazo kigerejwe ku Rwego rw’Umuvunyi, Urwego rwahisemo ko iki kibazo rugikurikiranira aho cyabereye.

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine, Umuvunyi Wungirije Madamu Yankulije Odette, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Madamu Umwali Pauline n’Abandi bayobozi mu nzego z’umutekano bageze mu kagari ka Kagugu aho icyo kibazo cyabereye. Umuvunyi Mukuru yayoboye ubuhuza hagati y’abari bafitanye ikibazo.

Abo baturage uko ari 4 bose bemera amakosa yabayeho bakavuga ko barengereye umuturanyi wabo maze bemera gusaba imbabazi.

Uwitwa KAZIMIRI Juvens yagize ati “rwose twemera ko twakorewe amakosa n’abantu batugurishije hano, batugurisha ahantu hatari ahabo ariko kubera ko aritwe turi hano twakoze amakosa, turayemera kandi turasaba imbabazi uyu mubyeyi”.

N’abandi nabo bemeye amakosa basaba imbabazi umuturanyi wabo kandi biyemeza kutazongera kumukorera ku butaka. Bemeye kandi ko biteguye gutanga ikiguzi cy’ingano y’ubutaka barengereye abaturanyi babo aho kugira ngo basenyerwe.

Umwe mu baturage barengerewe nawe yahawe ijambo yemera guhuzwa n’abaturage kandi yemera ko abahaye imbabazi.

Ubuyobozi bwemeje ko Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere buzakora raporo igaragaza ingano y’ubuso nyabwo buri wese azishyura ndetse n’ikiguzi atabutangaho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko hanyuma iyo raporo ikazasinywaho n’abarebwa bose n’ikibazo ndetse n’Inzego zitabiriye inama y’ubuhuza.

Mu gusoza inama y’Ubuhuza, Umuvunyi Mukuru  yasabye abaturage kubana neza mu mahoro bakirinda amakimbirane aho yagize ati “ Ni mubanze mushimire uyu muturanyi wanyu wemeye kumvikana namwe, ndabasaba kubana neza, mukabana mu mahoro, mugakora gusa ibyo muba mwaherewe ibyangombwa, niba baguhaye gusana inzu ube aribyo ukora aho kwiyongereraho ibindi ngo unarengere umuturanyi wawe, si uyu gusa n’abandi baturanyi”.

Umuvunyi Mukuru yasabye kandi Inzego z’Ibanze gukurikirana ibibazo by’abaturage hakiri kare bitabaye ngombwa ko abaturage basiragira.

Back