Skip to main content Skip to page footer

Hifashishijwe ubuhuza Urwego rw'Umuvunyi rwakemuye ikibazo cyari kimaze imyaka itanu cyarananiranye

Muri gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo guteza imbere umuco wo gukemura amakimbirane n’ibibazo binyuze mu buhuza, kuri uyu wa kane tariki ya 21.09.2023 ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi, Umuvunyi Mukuru yakemuye ikibazo cyari kimaze imyaka itanu hagati ya sosiyete AVAILABILITY SERVICES COMPANY LTD na KIGALI INVESTMENT COMPANY LTD (KIC) cyari kijyanye n’amafaranga menshi uruhande rumwe rwagombaga kwishyura urundi, ibibazo bijyanye na Caution, ibicuruzwa ndetse na za contineri.

Umuvunyi Mukuru yafashije impande zombi kumvikana

Mu myanzuro yemeranyijweho n’impande zombi ni uko nyuma y’ubwumviakne nta ruhande ruzigera rugana inkiko kuri iki kibazo kandi baboneraho gushimira urwego rw’umuvunyi rwabashije kubumvikanisha.

Muri ubu buhuza kandi hari abahagarariye izindi nzego zinyuranye barimo Madamu MUBIRIGI Jeanne Francoise wari uhagarariye Urugaga rw’abikorera (PSF Rwanda) na Bwana SHUMBUSHO U. Jean d’Amour wari uhagarariye akarere ka Nyarugenge.

Umuvunyi Mukuru yashimiye impande zombi n’abandi bose bagize uruhare mu gukemura iki kibazo anaboneraho gusaba ko uyu muco ukwira hose abantu bagaharanira gukemura ibibazo batagombye kujya mu nkiko kuko bibafasha kongera kubana neza.

Back