Skip to main content Skip to page footer

Huye: urwego rw’umuvunyi rwatangiye ubukangurambaga bwo kwigisha abanyeshuri mu mashuri yisumbuye ububi bwa ruswa

Kuva kuwa gatanu tariki ya 10 kugeza kuya 12 Kamena 2022, Urwego rw’Umuvunyi ruri muri gahunda yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri indangagaciro zo kwanga no kurwanya ruswa n’akarengane.

Iyi iri muri gahunda yo gutegura ejo hazaza h’u Rwanda hazira ruswa n’akarengane, ikaba ari nayo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi rwatangije gahunda yo kwigisha urubyiruko mu mashuri kuko ari bo bazaba abayobozi, abakozi, abaturage b’ejo hazaza h’Igihugu.

Gahunda yo Kwigisha urubyiruko rw’Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu ntara y’Amajyepfo ije ikurikira iyayibanjirije mu mujyi wa Kigali.

Mubyo bigishwa harimo kumenya ruswa no kuyisobanukirwa, kumenya ububi bwayo, kumenya uburyo bwo kuyitangaho amakuru, kubigisha aho batanga amakuru n’ibindi

Ibigo by’Amashuri bigera kuri 18 mu karere ka Huye nibyo bitangwamo izi nyigisho zigamije gutoza urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye Kwanga no kurwanya ruswa.

Abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’amashuri bishimiye cyane ubu bukangurambaga bwo kwigisha urubyiruko kwanga ruswa ndetse n’Akarengane kuko ruswa itera akarengane.

Urwego rw’Umuvunyi rurashimira Abafatanyabikorwa barimo Umuryango w’ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ndetse n’abayobozi b’amashuri bafashije kugira ngo ubu bukangurambaga bugende neza.

 

Mu ishuri rya GS KOTANA riherereye mu murenge wa rusatira, abanyeshuri bishimiye cyane ibi biganiro ndetse n’ubuyobozi bw’Ishuri

 

Mu ishuri rya GS KINAZI riherereye mu murenge wa Kinazi higishijwe Abanyeshuri 937 bahita banashyiraho Club yo kurwanya ruswa kugira ngo bazakomeze kungurana ibitekerezo ku bubi bwa ruswa

 

Abanyeshuri 613 biga muri GS Butare Catholique bigishijwe ko bakwiye gusobanukirwa ububi bwa ruswa ku Gihugu, umuryango

 

Abanyeshuri 386 biga mu isuri rya Lycée de RUSATIRA bigishijwe ububi bwa ruswa kuwa gatandatu tariki ya 11 Kanama 2022 maze bishimira izi nyigisho zatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi.

Kugeza ubu u Rwanda rufite icyerekezo 2050 kivuga ko u Rwanda rugomba kuba ari urwa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa. Iki cyerekezo

EAV KABUTARE/ KABUTARE TVET SCHOOL ni rimwe mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro yatanzwemo inyigisho zo kwanga no kurwanya ruswa aho izi nyigisho zakurikiwe n'abanyeshuri 656 bakaba barishimiye iki gikorwa cy’Urwego rw’Umuvunyi ndetse baniyemeza gushinga Club yo kurwanya ruswa izabafasha kurushaho kuganira no guhabwa inyigisho zo kurwanya ruswa ndetse n’akarengane.

GS GATAGARA ikiganiro cyitabiriwe n’abanyeshuri 392 barimo abafite ubumuga bwo kutavuga bakaba barishimiye kumenya Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’inshingano zarwo. Bishimiye gusobanurirwa ruswa ndetse n’inzira zinyuranye ishobora kugaragaramo bizeza Urwego rw’Umuvunyi kuyirwanya nk’Urubyiruko.

Muri ubu bukangurambaga abanyeshuri bagera ku 9,241 mu bigo 18 nibo bigishijwe banahabwa ubutumwa bwo kurwanya ruswa basashishikarizwa kugira umuco wo kuyanga no kuyikumira

AMAFOTO YOSE MWAYASANGA HANO

Back