IBIKORWA BITEGANYIJWE MU CYUMWERU CYAHARIWE KURWANYA RUSWA 2022
- Tariki ya 26/11/2022: ubutumwa mu muganda rusange uzabera mu Gihugu hose, Abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakazawukorera mu Karere ka Kicukiro. Muri uyu muganda niho hazatangizwa ku mugaragaro Icyumweru cyo kurwanya ruswa.
- Tariki ya 27/11/2022: Ikiganiro kuri Radiyo Rwanda ku nsanganyamatsiko “Ingamba zikwiriye mu gutoza abakiri bato indangagaciro zo kurwanya ruswa” kizahuza Urwego rw’Umuvunyi, MINALOC, MINEDUC na MYCULTURE.
- Ku matariki ya 2,3,4/12/2022, ni iminsi yahariwe Amadini n’Amatorero ku nsanganyamatsiko “Uruhare rw’Amadini n’Amatorero mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu rwego rwo guhindura Sosiyeti Nyarwanda. Kuri iyi minsi Amatorero n’Amadini azatanga ubutumwa mu materaniro yayo bwo kurwanya ruswa bwateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi.
- Hari ibiganiro bizatangwa n’Abagize Inama Ngishwanama zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ku rwego rw’Akarere bigenewe urubyiruko mu kurwanya ruswa.
- Tariki ya 06/12/2022: Inama Nyunguranabitekerezo ku ngamba zo gukumira no kurwanya ruswa muri serivisi z’imari mu rwego rwo kunoza imikorere yazo kugira ngo umugenerwabikorwa ahabwe serivisi inoze, yihuse kandi itanzwe mu mucyo.
- Tariki ya 07/12/2022: umunsi wahariwe Amahuriro y’Urubyiruko mu kurwanya ruswa, ruzahabwa umwanya wo kwisuzuma no kugaragaza uruhare rwarwo mu gukumira no kurwanya ruswa n’aho rukwiye gushyira imbaraga muri uru rugamba.
- Tariki ya 09/12/2022: Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa. Mu gihugu cyacu uwo munsi uzizihirizwa mu Karere ka Rwamagana witabirwe n’Abayobozi n’abaturage hatangwe ubutumwa bwo kwimakaza indangagaciro zo kurwanya ruswa.