Ibyiciro binyuranye by’abatuye mu turere twa Nyagatare, Nyamagabe na Burera bahuguriwe gukumira no kurwanya ruswa
Muri gahunda y’Icyerekezo 2050 aho u Rwanda ruteganya kuzaba rwaraciye ruswa burundu mu gihugu, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda yo guhugura ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda bibutswa ko ruswa ari kirazira mu gihugu cy’uRwanda.
Ni amahugurwa yatangiwe mu turere twa Nyagatare, Nyamagabe na Burera guhera kuwa mbere tariki ya 27 kugeza kuya 31 Werurwe 2023. Mu byiciro byahuguwe harimo Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye muri utu turere ndetse n’urubyiruko rugize amatsinda y’urubyiruko yo kurwanya ruswa muri utu turere uko ari dutatu bahuguwe kuwa mbere tariki ya 27 werurwe 2023.

Abanyamakuru bahuguranywe n'abagize amashyirahamwe yo kurwanya ruswa
Kuwa 28 werurwe kandi hahuguwe abagize za komite z’abunzi ku rwego rw’utugali n’imirenge nk’abantu bakora akazi gakomeye ko gutanga ubutabera bunyuze mu nzira yo kunga abafitanye amakimbirane. Byagaragajwe ko mu kazi kabo ko kunga harimo ibyuho bya ruswa bishobora gutuma babogama bakarenganya bamwe mu babagana. N’ubwo abunzi bemera ko hari abo ruswa ikigaragaraho bagaragaje ko bafashe ingamba zo kuyirwanya.

Abunzi bishimiye aya mahugurwa bahawe n'Urwego rw'Umuvunyi abibutsa inshingano bafite mu kurwanya ruswa
Abagize Inama ngishwanama zo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’imirenge nabo bahawe amahugurwa kuwa gatatu tariki ya 29 werurwe bibutswa inshingano bafite ndetse n’umukoro ubategereje kugira ngo ruswa icike burundu.

Abagize Inama Ngishwanama zo Gukumira no Kurwanya ruswa n'Akarengane bibukijwe inshingano bafite banongererwa ubumenyi
Kuwa kane tariki ya 30 Werurwe 2023, Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abashinzwe gutanga serivisi z’ubutaka muri utu turere nka bamwe mu bakora akazi gakomeye gasaba gutanga serivisi inoze kandi karimo ibyuho bya ruswa.

Abashinzwe serivisi z'ubutaka bishimiye aya mahugurwa
Mu gusoza iyi gahunda y’amahugurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Werurwe 2023 mu turere twa Nyagatare, Nyamagabe na Burera hahuguwe komite zo gukumira no kurwanya ruswa mu turere, imirenge ndetse no mu zindi nzego n’ibigo bikorera mu turere.

Abagize komite zo kurwanya ruswa mu bigo bakoramo basobanuriwe ko imikorere yabo myiza izaca ruswa burundu mu gihugu
Igika cya 2 cy’ingingo ya 4 y’itegeko N0 54/2021 ryo kuwa 29/08/2021 rigenga Urwego rw’Umuvunyi ivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano yo gutoza abanyarwanda indangagaciro zo kwanga, gukumira ,kwirinda no kurwanya akarengane na ruswa.