Icyumweru cyo kurwanya ruswa: Urwego rw'Umuvunyi rwaganiriye n'abashinzwe ubutaka n'imyubakire ku ngamba zo guca ruswa mu myubakire
Kuri uyu Wambere tariki 6/12/2021, Urwego rw'Umuvunyi n'abafatanyabikorwa barwo bagiranye inama Nyunguranabitekerezo n'abashinzwe serivisi z'ubutaka mu turere n'Abanditsi b'impapuro mpamo z'ubutaka mu Ntara ku ngamba zo kurwanya ruswa mu myubakire. Muri iyi nama kandi bararebera hamwe ibyuho bya ruswa muri Serivisi z’imyubakire n'ingamba zafatwa mu kubikumira no kubirwanya.
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Ruswa, Hon. Mukama Abbas, yasabye abashinzwe gutanga serivisi z'ubutaka n'imyubakire gufatanya n'abaturwanda bose kurwanya ruswa batanga serivisi zinoze kandi ku gihe kuko bikumira ibyuho bya ruswa mu myubakire.
Yavuze ko Urwego rw’umuvunyi rwateguye iyi nama nyuma y'aho mu bibazo Urwego rw'Umuvunyi rwakira ibyinshi byiganjemo iby'ubutaka n'imyubakire ndetse n'ibyagaragajwe muri Raporo z'ubushakasshatsi bukorwa n'Ikigo cy'igihugu cy'Imiyoborere RGB ku mitangire ya serivisi mu myubakire.
Atangiza Inama, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abateraniye mu nama gufata ingamba zihamye zo gukumira ruswa mu mitangire ya serivisi mu myubakire. Anasaba abaturage ko bakwiye gusaba ibyangombwa byo kubaka aho gutanga ruswa.
Minisitiri Gatabazi yagaragaje ingaruka zo gutanga no kwakira ruswa zirimo ko hari n'abaturage basenyerwa inyubako biturutse kuri ruswa iba yatanzwe. Yahamagariye abaturarwanda kugira uruhare rwose rufatika n'ubufatanye mu kurwanya ruswa. Yasoje ashimira Urwego rw'Umuvunyi n'abandi bafatanyabikorwa.
Iyi nama yateguwe N’Urwego rw’umuvunyi mu rwego rwo kwitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uba tariki ya 9/12/2021 ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti " Kurandura ruswa, inkingi y’iterambere rirambye"