Skip to main content Skip to page footer

Igihugu cya Mali cyohereje itsinda ku Urwego rw'Umuvunyi kwiga uburyo bwo kurwanya ruswa birushijeho

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye itsinda riturutse muri Mali ryaje kwigira ku Rwanda muri gahunda yo kurwanya ruswa.

Iri tsinda riyobowe na Bwana M. SAMBA SOUMARE, rikora mu biro by’Umugenzuzi w’imari ya leta muri iki gihugu cya Mali  ryaje kwiga uburyo raporo zikorwa n’Umugenzuzi w’Imari mu Rwanda zifasha Urwego rw’Umuvunyi mu kazi ko kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru yashimiye Igihugu cya Mali ku muhate gifite mu kurwanya ruswa

Iri tsinda ryasobanuriwe uburyo Urwego rw'Umuvunyi rwagiyeho, ububasha rwahawe ndetse n'uburyo rukorana n'izindi nzego za leta, izigenga, imiryango mpuzamahanga ndetse na sosiyete sivile.

Mu biganiro abagize iri tsinda bagiranye n’Umuvunyi Mukuru Hon. NIRERE Madeleine, bavuze ko bishimiye uburyo mu Rwanda politiki yo kurwanya ruswa ishyirwa mu bikorwa. Banaboneyeho gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera ubushake bwa politiki afite bwo kurwanya ruswa.

Iri tsinda ryishimiye uburyo Urwego rw'Umuvunyi rukorana n'izindi nzego

Umuvunyi Mukuru yaboneyeho gushimira Igihugu cya Mali ku muhate kigira mu kuza kwigira ku u Rwanda muri gahunda zinyuranye. Yagize ati: ubu afurika iri mu gihe cyiza cy’uko buri gihugu gishobora kwigira ku kindi.

Tariki 25-09-2017 nabwo Igihugu cya Mali cyari cyohereje itsinda ryo mu kigo cya OCLEI [Office Central de Lutte Contre l'Enrichissement Illicite] icyo gihe umuyobozi w'iryo tsinda bwana Moumouni GUINDO akaba yarashimiye u Rwanda agaragaza ko Igihugu cy'u Rwanda ari urugero rwiza ku bindi bihugu bya Afurika mu kurwanya Ruswa.

Back