Skip to main content Skip to page footer

Ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego z'Ubutabera

Kigali tariki 13/02/2020

Ku bufataye n'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'uburayi, Urwego rw'Umuvunyi rwahuye n'izindi nzego zibarizwa mu urwego rw'Ubutabera haganirwa ku byuho bya ruswa  ndetse no ku ngamba zo kurwanya ruswa. Afungura ku mugaragaro ibi biganiro, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yashimagiye ko ubufatanye ari ngombwa cyane mu kuziba ibyuho bya ruswa.

Yagize ati: Ubutabera ni inkingi ya mwamba mu gukumira no kuwanya akarengane na ruswa kuko iyo butanzwe  bugira umumaro ukomeye mu iterambere ry'Igihugu, amahoro, n'uburenganzira bwa muntu bigatuma abaturage bakira bakishima.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. NTEZILYAYO Faustin, yasobanuye ko mu bitera ruswa harimo imitangire mibi ya serivisi abantu bafitiye uburenganzira kuko iyo bimwe iyo serivisi bahitamo kuyishaka mu zindi nzira ari nabwo bahitamo gutanga ruswa ngo bagure izo serivisi ubusazwe bemererwa n'amategeko.

yagize ati: nta serivisi n'imwe idashobora kuba yabamo icyuho cya ruswa. Birakwiye ko buri rwego ruziba ibyuho bya ruswa rukanafata ingamba zikomeye zo kuyirwanya.

Mu isoza ry'iyi nama izajya iba ngarukamwaka, Urwego rw'Umuvunyi ruzashyikiriza imyanzuro inzego zose bireba kugira ngo ishyorwe mu bikorwa.

Back