Skip to main content Skip to page footer

Intumwa za Zambiya zasuye Urwego rw’Umuvunyi mu ruzinduko rw’akazi i Kigali rugamije kwigira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa .

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeli 2024  iryo tsinda ryaturutse mu Kigo cya Zambia gishinzwe gutera inkunga imishinga y’imihanda ndetse n’abo mu Kigo gishinzwe Ubwikorezi n’Umutekano wo mu Muhanda, basuye Icyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi.Urwego rw’Umuvunyi rwasobanuriye iri tsinda imikorere yarwo irimo gahunda zo kurwanya akarengane na ruswa ndetse n’imenyekanishamutungo .

Eng.Charles Kandeke ukuriye Ikigo cya National Road Fund Agency mu gihugu cya Repubulika ya Zambiya yashimye imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko bishimiye kugera mu Rwanda basanzwe bazi ko rwashyize imbere kurwanya akarengane na ruswa ariko yongeraho by’umwihariko uburyo igikorwa cy’imenyekanishamutungo gikorwa.

Eng.Charles Kandeke ukuriye Ikigo cya National Road Fund Agency mu gihugu cya Repubulika ya Zambiya

Ati: “Ubundi iwacu muri Zambiya ntabwo dukora imenyekanishamutungo nkuko nabonye hano bigenda,iwacu imenyekanishamutungo rikorwa imbere mu kigo gusa,ariko byanejeje cyane kubona hano n’Abayobozi bakuru bamenyekanisha umutungo wabo n’inkomoko yawo,muri Zambiya naho biteganijwe ko mu mwaka utaha itegeko rizaba ryemejwe kuburyo igikorwa cy’Imenyekanishamutungo gikorwa ku rwego rw’Igihugu aho gukorwa ku rwego rw’Ikigo gusa,murumva ko rero uru rugendoshuri ari ingirakamaro kuri twe

Eng.KANDEKE yongeyeho ko ashima intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kurwanya akarengane na ruswa ndetse n’ubushake bwa politike bugaragarira mu bikorwa byo gukomeza kuba kwisonga mu gukorera mu mucyo .

Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi Clarisse Munezero 

Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw’Umuvunyi Clarisse Munezero yashimye iri tsinda kuba ryaratekereje gusura u Rwanda by’umwihariko rigasura Urwego rw’Umuvunyi,ashima iyo mikoranire myiza ko izakomeza kwaguka kurushaho.

Ati :”Turashima kuba mutekereza kugenderera u Rwanda mukamenya ibyo rukora,mukamenya n’imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi, natwe nk’Urwego hari ibyo twigiye mu mikorere y’inzego mu gihugu cya Zambiya . Nkuko mwabibonye mu biganiro byatambutse,dushyize imbere gukorera umuturage, ibyo rero ntibyagerwaho ahari akarengane cg ruswa,ninayo mpamvu nk’u Rwanda dufite intego ko mu mwaka wa 2050 U Rwanda ruzaba ruri ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa.”

Ubushakashatsi bwa 2023 bugaragaza uko ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa (Corruption Perception Index 2023) bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere k’Iburasirazuba bw’Afurika ,ku mwanya wa 4  muri Afurika ndetse no ku wa 40 ku rwego rw’Isi.

Back