Inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa zahawe ubumenyi buzifasha mu kazi zikora.
Kuva kuri uyu wa Mbere tariki 10 kugera 12 Ukwakira 2022, Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Secretariat) rwatangije amahugurwa agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa.
Ni inzego zirimo iz’Ubugenzacyaha,Ubushinjacyaha, Inkiko, iz’Umutekano n’iz’Abikorera. Muri rusange ni Inzego zigize Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda.

Umuvunyi Mukuru Madamu NIRERE Madeleine
Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuvunyi Mukuru Madamu NIRERE Madeleine yavuze ko aya mahugurwa azaha ubumenyi n’ubushobozi abayobozi mu Nzego zitandukanye zifite mu nshingano kurwanya ruswa hano mu Rwanda.
Umuvunyi Mukuru yagize ati “aya ni amahirwe akomeye ku bayobozi mu nzego zose kugira ngo bongere ubushobozi bwabo bwo gushishikariza abo bayobora no kugera ku musaruro. Dufashe nk’urugero ubu abaryi ba ruswa baragenda barushaho gushaka amayeri bakoresha kugira ngo badafatwa, ibi rero biradusaba natwe guhora dushaka ingamba nshya zo gutahura bene abo bantu, aya mahugurwa rero azabidufashamo.”
Umuvunyi Mukuru kandi yagize ati “ ibi biradusaba gukomeza gushyiraho ingamba n’uburyo bwo gukumira no gutahura ibyo bikorwa bya ruswa. Niyo mpamvu nk'abayobozi mu Nzego zo kurwanya ruswa dukeneye kugira amahugurwa nk'aya kugira ngo tugere ku mikorere myiza igamije guhangana muri urwo rugamba rwo kurwanya ruswa.”

Umuyobozi Mukuru w’Imiyoborere muri Commonwealth, Dr Roger Koranteng
Umuyobozi Mukuru w’Imiyoborere muri Commonwealth, Dr Roger Koranteng yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi na cyane ko abayobozi b’ibigo bagomba gukora bakagera ku rugero rwifuzwa.
Koranteng uri gutanga aya masomo yemeza ko nta kintu na gito umuyobozi yageza ku kigo akorera mu gihe nta bumenyi afite kandi abakozi ari we bagenderaho mu bijyanye n’amabwiriza.
Ati "Niyo mpamvu turi hano kugira ngo tubahugure bamenye uko bayobora ibigo byabo. U Rwanda rufite byinshi rugomba gutanga bitari gusa ku baturage barwo ahubwo no ku ruhando rwa Afrika."
"CommonWealth iha agaciro umuhati w’u Rwanda n’Abaturarwanda, niyo mpamvu nirubyumva neza Afurika yose izarwigiraho. Twishimiye kuba turi hano kugira ngo dutange umusanzu ku Rwanda kugira ngo ruzabe bandebereho ku bindi bihugu bya Afurika."

Bimwe mu byibanzweho muri aya mahugurwa harimo kumenya udushya umuntu yakwifashisha mu kuvumbura ahari ibyuho bya ruswa, gushyiraho uburyo bushya bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ruswa mu ngingo zinyuranye nko gutegura igenamigambi n’imicungire y’inzego zishinzwe kurwanya ruswa, Imyitwarire vs ubunyangamugayo, ubushobozi bwo kuyobora n’ibindi.
Uyu munsi u Rwanda ruri ku mwanya wa 49 ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa rukaba urwa gatanu muri Afurika n’urwa mbere muri Afurika y’i Burasirasuba. Intego ni uko mu 2050 iki kibazo kizaba kivugwa nk’amateka mu Rwanda rukazaba mu bihugu bya mbere birwanya ruswa mu Isi.

Abitabiriye aya mahugurwa bishimiye ubumenyi bungutse