Itsinda rya Qatar rirashima ubushake bwa Politiki y’u Rwanda mu kurwanya ruswa
Ku itariki 25 Kanama 2025, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye itsinda rigari riturutse mu Gihugu cya Qatar mu rugendo shuri barimo mu Rwanda.
Mu biganiro Iri tsinda ryaganiriye n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi byibanze kuri gahunda zirimo iyo kutihanganira ruswa,gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zo gukumira no kurwanya ruswa,inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi muri rusange n’ingamba zo kuzishyira mu bikorwa.

Itsinda riturutse muri Qatar riganira n'Abayobozi b'Urwego rw'Umuvunyi
Iri tsinda ryashimye ubushake bwa politike bw’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa,rivuga ko hari byinshi barwigiyeho bizagirira akamaro Igihugu cyabo cya Qatar mu rugamba rwo kurwanya ruswa. Uru rugendo shuri, impande zombi zagaragaje ko rugamije ubufatanye n’imikoranire by’u Rwanda na Qatar basanganywe kandi ko iyo mikoranire biyemeje kuyikomeza.

Umuyobozi uyoboye itsinda rya Qatar aganira n'Umuvunyi Mukuru Hon.NIRERE Madeleine
Mbere yo gusura Inzego zitandukanye za Leta,iri tsinda ryabanje gusura Urwibutso rwa Kigali, rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.
Itsinda riturutse muri Qatar riri mu Rwanda ryoherejwe n’ikigo cya Qatar Leadership Centre, rikaba rizamara icyumweru mu Rwanda risura Inzego zitandukanye mu rwego rwo kumenya imikorere yazo no kuzigiraho. Muri izo Nzego harimo Urwego rw’Umuvunyi,Ikigo cya Rwanda Cooperation gifasha abanyamahanga bashaka kwigira ku u Rwanda,Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB)na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).
