Skip to main content Skip to page footer

Itsinda ry’Ambasade ya Suwede mu Rwanda ryagiranye inama n’Umuvunyi Mukuru

Kuri uyu wa kane, tariki ya 11 Werurwe 2021, itsinda ry’Ambasade ya Suwede mu Rwanda riyobowe na Ambasaderi-wagenwe na Suwede i Kigali, nyakubahwa Madamu Johanna Teague ryagiranye inama n’Umuvunyi Mukuru, Madamu Nirere Madeleine hamwe n'Abavunyi bungirije hifashishijwe ikoranabunga rya Webex Online Meeting. Baganiriye ku nshingano n'imikorere by'Urwego rw’Umuvunyi ndetse n'imikorere myiza n'ibikorwa byagezweho mu gukumira no kurwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda ndetse no gukangurira abaturage kumenya amategeko abarengera n'uburenganzira bwabo.

Avuga ku ntego y'uru ruzinduko, Nyakubahwa Ambasaderi Johanna Teague yavuze ko bifuza kumva imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi ndetse n'imbogamizi zihari mu bikorwa byayo bya buri munsi. Ibiganiro byibanze kandi ku kuntu Urwego rw’Umuvunyi rushobora gufatanya na Ambasade ya Suwede mu kunoza ubumenyi no guteza imbere uruhare runini rw’abaturage mu bibakorerwa n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Hon. Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru yagaragaje uruhare rw'Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by'Urwego. Ibyo bikorwa birimo ariko ntibigarukira gusa ku bukangurambaga bw’abaturage ku bijyanye n’inshingano, ububasha n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi, kwigisha abaturage amategeko abarengera n’uburenganzira bwabo, gutunga agatoki ahari ruswa n’akarengane no kwakira no gukemura ibibazo byabo ku gihe, n'ibindi.

Intumwa za Suwede zazirikanye ikiganiro cyatanzwe n’Urwego rw’Umuvunyi cyane cyane mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Rwanda.

Back