Itsinda ryaturutse muri Mali ryashimye imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi mu kurwanya ruswa
Kuri uyu wa kane tariki 10.08.2023, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye itsinda riturutse mu biro by’Umugenzuzi w’imari ya leta mu gihugu cya Mali ryaje mu rugendoshuri mu Rwanda.

Urwego rw’Umuvunyi rwaberetse uko ruswa ihagaze mu Rwanda, imbaraga zishyirwa mu kurwanya ruswa ndetse n’umusanzu wa raporo y’umugenzuzi w’imari mu Rwanda mu kurwanya ruswa.
Aganira n’abagize iri tsinda, N P Emmanuel Nsengiyumva, yabasobanuriye ko ubufatanye bw’inzego mu Rwanda ari ikintu gikomeye cyashyizweho mu kurwanya ruswa. Yagize ati: inzego za leta zose zifite umurongo wo gukorera hamwe mu kurwanya ruswa uhereye ku rwego rw’igihugu ukageza ku nzego z’ibanze, aha kandi hakiyongeraho ubufatanye nanone n’abikorera ku giti cyabo.

NP Emmanuel NSENGIYUMVA aganira n'abagize itsinda
Uretse imbaraga zagiye zikoreshwa kandi n’ubu zigikoreshwa zirimo na politiki yo kurwanya ruswa yashyizweho, Umunyamabanga uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi Bwana MBARUBUKEYE Xavier yabwiye abagize iri tsinda ko ibanga rya mbere ari Ubushake bwa Politiki mu rugamba rwo kurwanya ruswa kuko iyo hataba ubu bushake nta cyari gushoboka.

Bwana MBARUBUKEYE Xavier, Umunyamabanga Uhoraho w'Urwego rw'Umuvunyi
Iri tsinda kandi ryagaragarijwe uburyo u Rwanda rwimakaje ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye mu rwego rwo kurushaho gukumira ruswa aho bagaragarijwe Irembo system, IECMS, IFMIS n’izindi.
Iri tsinda riri mu rugendoshuri rw’iminsi 7 aho riteganya gusura inzego zinyuranye zirimo Urukiko rw’ikirenga, Transparency International Rwanda, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta n’izindi mu rwego rwo gusangira inararibonye.
Abagize iri tsinda

Abdoul Aziz Aguissa | Secrétaire Général du bureau du vérificateur du Mali ( BVG - Mali )

Ibrahim Diallo | Chef Cellule de Communication ( BVG- Mali )

Abdoulaye Sow | Directeur Informatique ( BVG – Mali )