Skip to main content Skip to page footer

Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe yasinye amasezerano n’Urwego rw’Umuvunyi yo kurwanya ruswa

Uyu munsi Tariki 27 Ukwakira 2025, ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi, Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa ya Zimbabwe ihagarariye Repubulika ya Zimbabwe, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye (MoU) n’Urwego rw’Umuvunyi. Ni amasezerano agamije kwagura ubufatanye hagati y’izi nzego zombi n’ibihugu byazo, hagamijwe gushyira hamwe imbaraga mu rugamba rwo kurwanya ruswa. 

Hon. NIRERE Madeleine Umuvunyi Mukuru washyize umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko aya masezerano ari ingenzi ku mpande zombi 

Ati:” Iki gikorwa ni intambwe nshya y’ingenzi mu gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, ndetse kikaba n’ inzira ikomeye mu kunoza umubano hagati y’Urwego rw’Umuvunyi na Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Ruswa muri Repubulika ya Zimbabwe (ZACC) mu guhangana n’ingaruka z’ibyaha bya ruswa, Kigaragaza kandi imikoranire mu kuruzshaho kunoza inshingano duhuriyeho mu kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo kubazwa inshingano ari byo shingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye mu bihugu byacu.” 

Ku ruhande rwa Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Ruswa muri Repubulika ya Zimbabwe (ZACC),aya masezerano yashyizweho umukono na Hon.MICHAEL REZA ari nawe Muyobozi wayo avuga ko yishimiye isinywa ry’aya masezerano kuko bigaragaza gukomeza imikoranire myiza n’umubano ibihugu byombi bisanganywe.

 Ati:” Uyu munsi, dukomeje kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byacu byombi, u Rwanda na Zimbabwe, binyuze mu gushyira umukono kuric aya masezerano y’ubufatanye agamije kurwanya ruswa. Aya masezerano azafasha mu bufatanye mu bijyanye n’ubushakashatsi no guhugura abakozi; koherezanya abakozi kugira ngo basangire ubunararibonye; gusangizanya amakuru ku bikorwa n’ingamba zo kurwanya ruswa; gukora isesengura ku byaha bya ruswa rihuriweho; ndetse no gufashanya mu bijyanye n’imiyoborere n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (ICT) hagamijwe gushimangira imbaraga n’ubunyamwuga by’inzego zacu” 

Amasezerano yasinywe hagati ya Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa ya Zimbabwe ihagarariye Repubulika ya Zimbabwe’ n’Urwego rw’Umuvunyi arahita ashyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 uhereye igihe yashyiriweho umukono akaba afite igihe cy’imyaka 5 ishobora no kongerwa. Igihugu cya Zimbazwe iyi Komisiyo ya ZACC ikoreramo gisanzwe kibanye neza n’u Rwanda kuko si amasezerano yo kurwanya ruswa gusa abayeho bwa mbere hari n’amasezerano atandukanye cyagiranye n’u Rwanda ajyanye n’ubukerarugendo,Dipolomasi,Uburezi n’ayandi.

Amafoto

Back