Kuva tariki ya 23 Kugeza 27 Mutarama 2023, Urwego rw'Umuvunyi rwakoze Ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu karere ka Kirehe
Abakozi n'Abayobozi b'Urwego rw'Umuvunyi n’aba karere ka Kirehe bazengurutse imirenge igize aka karere bigisha abaturage kwirinda akarengane na ruswa ari nako bakira bakanakemura ibibazo by’akarengane abaturage babaga babashyikirije.
Atangiza ubu bukangurambaga, Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango kuko akurura akarengane. Yabasabye kandi gukumira ruswa batanga amakuru, anabasaba kutagura serivisi bemerewe n'amategeko.Yabibukije ko kugura serivisi bemererwa n'amategeko ku buntu ari ruswa.

Madamu NIRERE Madeleine, Umuvunyi Mukuru atangiza ubukangurambaga mu karere ka Kirehe
Umuvunyi Mukuru yibukije ko iyo Urwego rw'Umuvunyi rumanutse rukajya mu turere haba hagamijwe kwigisha abaturage kwirinda akarengane na ruswa ariko hakaba n'ikindi cyiciro kigizwe no kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage barugezaho muri ubu bukangurambaga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel nawe wifatanyije n’Urwego rw’Umuvunyi mu gutangiza ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Kirehe, yashimye Urwego rw'Umuvunyi kuri ubu bukangurambaga. Yibukije abaturage inshingano z'Umuyobozi mwiza kandi anasaba abayobozi gushyira imbere gahunda ya Shyashyanira umuturage, umuturage agahora ku isonga ahabwa serivisi nziza.

Guverineri Gasana Emmanuel
Ibyinshi mu bibazo byakiriwe muri ubu bukangurambaga byiganjemo iby'amakimbirane ashingiye ku butaka, Imanza zitarangijwe, abatarahawe ingurane ku mitungo yabo n'ibindi. Ibibazo bimwe byahawe umurongo, ibindi bisigirwa akarere kakazabikurikirana kakazageza raporo ku Rwego rw'Umuvunyi.

Yankurije Odette, Umuvunyi wungirije asoza ubukangurambaga mu karere ka Kirehe