Mu Rwanda hatangijwe Icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kubona amakuru
Kuva tariki 27 Mutarama, binyuze mu Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe itegeko ryerekeye kubona amakuru.
Iki cyumweru cyatangijwe n’ibiganiro kuri Radio, kirimo ibikorwa byinshi binyuranye bigamije gukora ubukangurambaga kuri iri tegeko ryerekeye kubona amakuru.
Bimwe mu bikorwa harimo Ikinamico, Ibiganiro mu itangazamakuru, ikiganiro nyunguranabitekerezo, gutanga imfashanyigisho kuri iri tegeko n’ibindi.
Mu gutanga ubutumwa hakorwa ubukangurambaga kuri iri tegeko ryerekeye kubona amakuru, hakoreshejwe itangazamakuru mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku baturarwanda benshi. kimwe mu biganiro byabaye ni ikiganiro cyabereye kuri Radio Isangano ikorera ku karere ka Karongi cyakozwe na KAJANGANA Jean Aime na Gerald MBANDA ukuriye ishami rishinzwe iterambere ry’Itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB).
Mu urwego rwo kugeza ubutumwa ku baturarwanda benshi kandi binyuze mu buryo bunoze, Urwego rw’Umuvunyi rubinyujije mu Itorero Mashirika rwateguye umukino w’ikinamico urimo ubutumwa ku Itegeko ryerekeye kubona amakuru. Ku ikubitiro uyu mukino wakiniwe mu karere ka Karongi, umurenge wa Rubengera.
Uretse kuba abitabiriye kureba iyi kinamico barishimiye umukino beretswe, banaboneyeho kugezwaho ubutumwa bujyanye n’itegeko ryerekeye kubona amakuru bahawe na KAJANGANA Jean Aime, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’iri tegeko.
Tariki ya 30 Mutarama 2020 mu cyumba cy’inama cya Golf Eden Rock Hotel, mu karere ka Karongi habereye Inama nyunguranabitekerezo kuri iri tegeko ikaba yarahuje inzego zinyuranye zirimo Urwego rw’Umuvunyi na RGB nk’ababiteguye, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Abayobozi b’akarere ka Karongi, abashinzwe umutekano, Abayobozi b’imirenge n’abavuga rikumvikana ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu itangazamakuru barimo Media High Council na Rwanda Media Commission.
Muri iyi nama hatanzwe ibiganiro ku itegeko ryerekeye kubona amakuru, hatangwa ibitekerezo, hagaragazwa imbogamizi zigihari ndetse n’ibindi.
Umuvunyi Mukuru atangiza iyi nama ku mugaragaro, yibukije ko kwaka no guhabwa amakuru ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bugaragara mu ngingo ya 19 y’Amasezerano Mpuzamahanga mu by’Imbonezamubano na Politiki (International Covenant on Civil and Political Rights (ICCPR) Leta y’u Rwanda yashyizeho umukono ku wa 16 Mata 1975 agatangira gukurikizwa ku wa 23 Werurwe 1976.
Umuvunyi Mukuru yagize ati: [’’Mu Rwanda, Ubwisanzure bw’Itangazamakuru bushimangirwa n’ Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda , cyane cyane mu ngingo yaryo ya 38.
Iyi ngingi igira iti: “Ubwisanzure bw’Itangazamakuru n’ubwo kumenya amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta”. Iri ni ihame ry’Imiyoborere Myiza mu Gihugu cyacu]. Yongeyeho kandi ko U Rwanda rwabaye Igihugu cya 11 ku mugabane wa Afrika mu gushyiraho Itegeko ryerekeye kubona amakuru ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa 11 Werurwe 2013.
Asoza iyi nama ku mugaragaro,Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Bwana MUNYANTWALI Alphonse, yashimiye cyane Urwego rw’Umuvunyi n’Abafatanyabikorwa kubwo kgutegura ibi biganiro kuko bifasha impande zose zirimo abaturage, abayobozi ndetse n’abanyamakuru.