Musanze:“Gahunda yo gukurikirana ibibazo by’abaturage tubasanze mu mirenge yabo igira umusaruro” Umuvunyi Mukuru
Kuva Tariki ya 20 kugeza 24 Werurwe, Urwego rw’Umuvunyi rwakoreye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu mirenge yose igize akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ni Ubukangurambaga bwitabiriwe n’Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya akarengane Madamu Yankulije Odette, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu NYIRARUGERO Dancille, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana RAMULI Janvier n’abandi bayobozi mu Nzego zitandukanye zirimo n’iz’Umutekano. Muri ubu bukangurambaga kandi hakirwaga ibibazo by’abaturage bikanahabwa umurongo w’uko bigomba gukemukiraho.
Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine
Umuvunyi Mukuru atangiza ubu bukangurambaga, abatuye muri aka karere bamugejejeho ibibazo byiganjemo ibikomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mutungo, ibibazo by’ubutaka n’ibindi.
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yavuze ko hari impinduka nyinshi ziri kugaragara aho iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa iri kugenda ikorerwa mu Turere dutandukanye.
Yagize ati “gahunda yo gukurikirana ibibazo by’abaturage tubasanze mu mirenge yabo igira umusaruro kuko twigisha abaturage ariko tukumva n’ibibazo byabo, buri kibazo gihabwa umurongo kandi kigahabwa n’igisubizo, ni gahunda ifite akamaro gakomeye kuko twumva ikibazo mu mizi tukumva abatangabuhamya tukajya naho ikibazo kiri”.
Uretse ibyo kandi Umuvunyi Mukuru yanasabye abaturage gutanga amakuru kuri ruswa, bakirinda gutanga ruswa no ahubwo bagaharanira gutunga agatoki aho iri.

Abaturage bashima ko iyi gahunda iri kugira uruhare mu gukemura ibibazo byari byarananiranye,gusa bakanasaba ko yazakomeza.
Umwe mu bagejeje ikibazo ku Rwego rw’Umuvunyi yagize ati “iyaba byabagaho buri mwaka umuntu akihererana ikibazo ariko avuga ati umunsi uyu nuyu nzabona Umuvunyi Mukuru nkimubwire nibura nduhuke. Turashima rero iyi gahunda y’Umuvunyi yo kuza akadusanga hano akadukemurira ibibazo byananiranye.”
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya akarengane Madamu Yankulije Odette nawe witabiriye ubu bukangurambaga, yasabye abaturage gukoresha inzira n'uburyo byo gukemura Amakimbirane birimo umugoroba w'ababyeyi, Inteko z'abaturage n'izindi aho kwihutira mu nkiko kuko bikenesha imiryango.

Umuvunyi Wungirije yashimangiye kandi ko abaturage bakwiye kumenya ko igihe bagiye mu nkiko bakwiye kumenya n'inzira ziteganywa z'ubujurire kandi bakamenya ko bikorwa mu minsi 30. Yibukije abaturage batsinzwe kujya barangiza imanza ku neza hataragera igihe cya cyamunara.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mdamu Nyirarugero Dancille yashimye Urwego rw’Umuvunyi asobanurira abaturage ko ari Urwego rufasha Inzego z’Ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane ibiba byarananiranye, yizeza ubufatanye Urwego rw’Umuvunyi n’Intara mu kuzakomeza gukurikirana ibibazo by’akarengane abaturage baba bafite.

Ibibazo byinshi byibanze ku butaka, amakimbirane ku mitungo, abatarangirizwa imanza batsinze n'ibindi. Nyuma yo kungurana ibitekerezo no kubyumva, Ibyinshi mu bibazo babihaye umurongo, ibindi bihabwa Ubuyobozi bw'Akarere ngo buzabikurikirane bukazashyikiriza Urwego raporo y'Uburyo byakemutse.
