NYAMAGABE: Urwego rw'Umuvunyi rwasabye gukemurira ibibazo mu muryango kuko birinda abaturage gusiragira
Kuva 12-16/12/2022, abakozi n'Abayobozi b'Urwego rw'Umuvunyi basuye abaturage b’Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Turere. Intumwa z'Urwego rw'Umuvunyi zahuriye n’abaturage mu Mirenge batuyemo cyangwa bafitemo ibibazo.
Madamu Nirere Madeleine yatangirije iyi gahunda ari kumwe n'Ubuyobozi bw'Akarere, Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kudasiragira mu nkiko bakabanza gukemurira ibibazo mu miryango.

Nyuma y'ibiganiro bahawe, Umuvunyi Mukuru n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe bakiriye ibibazo by'abaturage bimwe birakemurwa ibindi bihabwa umurongo w'uburyo bizakemuka. Ibyinshi muri ibyo bibazo byibanze ku manza zitarangijwe, amakimbirane ashingiye ku butaka n'ibindi.
Umuvunyi Mukuru yibukije kandi ko amakimbirane mu miryango ateza akarengane ko bakwiye kuyirinda kandi bakamenya ko gukemurira ibibazo mu muryango birinda abaturage gusiragira.

Umuvunyi Mukuru yavuze kandi ko iyi gahunda izakomeza no mutundi turere. Yibukije abaturage ko bafite ishingano yo kugaragaza ahatangwa ruswa bagatanga amakuru ku Rwego rw'Umuvunyi kuri 199 cyangwa ubutumwa bugufi kuri 1990 ku buntu nta kiguzi.
UKO GAHUNDA YAGENZE MU MIRENGE
Tariki 12/12/2022, Umuvunyi Mukuru n’Ubuyopbozi bw’Akarere bahuriye n’abaturage ku biro by’ umurenge wa Gasaka naho Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Ruswa, Hon. MUKAMA Abbas n’irindi tsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’Akarere ka Nyamagabe bakira banakemura ibibazo by’abaturage bo mu murenge wa Kamegeri.

Tariki 13/12/2022, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Ruswa Hon.Mukama Abbas yifatanyije n'abaturage mu Nteko y'akagari ka Bwenda muri Kibumbwe aho yibukije abaturage ko bakwiye kujya batanga amakuru aho bahuye n'akarengane na ruswa. Abaturage bamugejejeho ibibazo bihabwa umurongo.
Ku wa Gatatu, tariki 14/12/2022, Umuvunyi Mukuru yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Tare, naho Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon. MUKAMA Abbas, abakozi b'Akarere n'Inzego z'Umutekano bakemuye ibibazo by'abaturage mu Murenge wa Musebeya.

Tariki ya 15/12/2022, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Ruswa Hon.Mukama Abbas yifatanyije n'abaturage ba Kitabi muri iyi Gahunda. Bamugejejeho ibibazo byiganje ku mashyamba bavuga ko ari ayabo, Inzego z’ibanze zikagaragaza ko ari aya Leta. Ibibazo byagejejwe ku Muvunyi byahawe umurongo
Naho ku gicamunsi cyo kuwa Gatanu tariki 15/12/2022, Umuvunyi Wungirije Honorable Mukama Abbas, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagiranye Inama n’ Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe n’Inzego z’Umutekano babagaragariza ibyavuye mu bukangurambaga Urwego rw’Umuvunyi rwari rumazemo iminsi mu Mirenge igize aka karere.
