Skip to main content Skip to page footer

Nyuma yo gushyiraho abavunyi mu kigo cya Saint Ignatius High School biyemeje gushyiraho n’ihuriro (club) rirwanya ruswa.

Kuri uyu wa Kabiri,Tariki 02 Nyakanga 2024, abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bafatanije n’abayobozi b’Ikigo cy’amashuri cya Saint Ignatius  giherereye mu mujyi wa Kigali, bigishije abarererwa muri iki kigo ububi bwa ruswa n’akarengane basabwa umusanzu wabo mu kubirwanya.

Hon.YANKULIJE Odette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya akarengane yabanje gusobanurira abanyeshuri bo muri icyo kigo inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi zo kurwanya ruswa n’akarengane n’uburyo zishyirwa mu bikorwa,ababwira ko ari byiza ko babimenya bakiri bato kuko ntagiti kigororwa kimaze gukura.

Ati:” Hari abibaza impamvu Urwego rw’Umuvunyi rwigisha ibijyanye no gukumira, no kurwanya ruswa abantu nkamwe bakiri bato bakumva ko ntaho bahurira na ruswa, ariko sibyo kuko ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Transparency International Rwanda bwitwa Gender based Corruption at the workplace in Rwanda bwakozwe mu mwaka wa 2022, bwagaragaje ko ruswa yo mu mashuri iri ku kigero cya 36.10%.

Amashuri ari ku mwanya wa 4 nyuma y’inzego z’abikorera (Private sector) zifite amanota 57.2%, amashuri makuru (High Learning Institution) ku mwanya wa 2 n’amanota 42.6%, Inzego z’ibanze (Local Government) ku mwanya wa 3 n’amanota 37.2% naho umwanya wa 4 ni amashuri yisumbuye (Secondary Schools) n’amanota 36.10%. Murumva ko rero hari byinshi byo gukora kandi igiti kigororwa kikiri gito ni ngombwa gutoza urubyiruko indangagaciro z’ubunyangamugayo zizira ruswa n’akarengane mu rwego rwo kubategura kuzavamo abayobozi n’abakozi  beza

Hon.YANKULIJE Odette,Umuvunyi Wungirije ushinzwe kurwanya akarengane aganiriza abanyeshuri

Hon.YANKURIJE kandi yashimiye aba banyeshuri uburyo bakora uko bashoboye kose bakarwanya ruswa n’akarengane kugeza ubwo muri iki kigo cya Saint Ignatius High School bashyizeho n’abavunyi,ndetse n’umuyobozi w’iri shuri Padiri Padiri Nsengimana Emile  , S.J akaba ahamya ko hari abanyeshuri b’intangarugero bagaragaje ubwangamugayo bakiri bato.

Abanyeshuri bari bateze yombi ubutumwa bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa bagezwagaho

Padiri Nsengimana Emile  , S.J ati:” Ndabivugira hano kuko mwese murabizi, umwana witwa ISIMBI NTARE Anais akaba yiga S5 MCB, nahaguruke mumurebe, uyu mwana aheutse guhabwa amanota y’ikizamini arengaho 2 ugereranije nari ku rupapuro yakoreyeho ikizamini, ahita ajya kubwira mwalimu we ko amanota arengaho atari aye, bityo ayakuraho, ibi nibyo bikwiye kuturanga no mubundi buzima bwose turimo hano ku ishuri ndetse naho dutuye.”

Padiri Nsengimana Emile  , S.J asaba abanyeshuri kuba intangarugero mu kurwanya akarengane na ruswa

ISIMBI NTARE Anais  , Umunyeshuri wanze guhabwa amanota atakoreye

Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwigisha gukumira, kurwanya ruswa n’akarengane ntikorewe mu kigo cya Saint Ignatius High School   gusa kuko isanzwe ikorerwa no mu bindi bigo by’amashuri  bitandukanye ikaba ari gahunda ihoraho. Muri iyi gahunda, abanyeshuri basabwa kwirinda gushaka ibyo batakoreye, kwirinda ababashuka, guharanira kuba abanyarwanda b’indakemwa barangwa n’ubunyangamugayo , buri wese kuba ijisho rya mugenzi akamugira inama ndetse no gushyiraho anti-corruption club; ndetse abo muri iki kigo bo bakaba bahise bemeza kuyishyiraho.

 

ISHUSHO YA RUSWA MU MASHURI YISUMBUYE

GAHIMA IKIREZI Daisy ,umunyeshuri watoranijwe ngo abe Umuvunyi Mukuru muri Saint Ignatius High School

BIRASA Jacques FIscal Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya ruswa mu Urwego rw'Umuvunyi asobanurira abanyeshuri inkomoko y'Umuvunyi

A

Abanyeshuri babajije ibibazo bafite by'amatsiko ku mikorere y'Urwego rw'Umuvunyi barasubizwa bamaze kunyurwa biyemeza gushinga ihuriro (club) ryo kurwanya ruswa muri icyo kigo cy'amashuri

Icyumba cy'inama cyari cyuzuye abanyeshuri bakurikiye ubutumwa bwo kurwanya ruswa n'akarengane

Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi ,abayobozi b'ikigo cy'amashuli Saint Ignatius n'abanyeshuri bahiga bafashe ifoto y'urwibutso

Back