Skip to main content Skip to page footer

PAKISTAN: Itsinda ryaturutse mu gihugu cya Pakistan ryishimiye aho u Rwanda rugeze mu kurwanya ruswa

Kuri uyu wagatanu tariki ya 19.08.2022, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye itsinda ryaturutse muri leta ya Pakistan ruje kwigira ku u Rwanda.

Iri tsinda ryaje riyobowe na Nyakubahwa Ambassaderi wa Pakistani mu Rwanda Mr. Amir Muhammad Khan, ryaje kwigira ku u Rwanda ibintu bitandukanye birimo no kumenya uburyo u Rwanda ruhangana n’icyaha cya Ruswa cyane cyane bareba ingamba zashyizweho mu kuyirwanya.

Iri tsinda ryishimiye ubumenyi ryahashye ku Urwego rw'Umuvunyi

Abagize iri tsinda basobanurire uburyo Urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho, ububasha bw’Urwego rw’Umuvunyi, Politiki yo kurwanya ruswa, ingamba zashyizweho mu kurwanya ruswa, imbogamizi ndetse n’icyerekezo 2050 cy’uko u Rwanda ruzaba ari urwa mbere ku Isi mu kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru yashimiye iri tsinda kuba ryarahisemo kuza kwigira ku Rwanda abizeza ubufatanye mu kurwanya ruswa

Umuvunyi Mukuru, Hon. Nirere Madeleine, yashimiye iri tsinda ryahisemo kuza mu Rwanda kwiga uburyo bwo kurwanya ruswa. Yashimiye kandi Amasaderi waje ayoboye iri tsinda abizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubafasha gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira no kurwanya ruswa mu gihugu cyabo.

Abagize iri tsinda ryaje mu rugendoshuri bishimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda

Umushinjacyaha ku urwego rw'Igihugu Bwana MUHAIRWE Stephen yakira abagize iri tsinda

Bwana Bizimana Patrick asobanurira iri tsinda imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi

Back