Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw'Umuvunyi rwigishije abanyeshuri barenga 500 mu turere twa Musanze na Ruhango ku ndangagaciro zo kwanga ruswa

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03.08.2022, Urwego rw’Umuvunyi rwakomeje gahunda yo kwigisha urubyiruko rwiga muri za Kaminuza ku ndangagaciro zo kwanga no kurwanya akarengane na ruswa.

MUGENI Cecile, Umukozi w'Urwego rw'Umuvunyi niwe wigishije abanyeshuri ba kaminuza ya gitwe

NIWEMFURA Vestine, Umukozi w'Urwego rw'Umuvunyi ari kwigisha mu karere ka Musanze

Iyi ni gahunda iri mu murongo wo gutegura ejo hazaza h’u Rwanda mu cyerekezo 2050, aho u Rwanda rugomba kuzaba rufite abaturage bafite indangagaciro nzima bikazafasha mu kuba igihugu cya mbere ku Isi mu kurwanya ruswa.

Nyuma yo kwigisha abanyeshuri bo muri kaminuza ya ULK Nyanza, kuri uyu wa Gatatu Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bigishije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gitwe mu karere ka Ruhango, Kaminuza ya Kigali ishami rya Musanze, na UR-CAVM iherereye mu karere ka Musanze.

Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe Bwana RWANDEMA Joseph, yashimiye Urwego rw’Umuvunyi kuko rukora akazi gakomeye ko kwigisha abanyarwanda kugira indangagaciro nzima.

Prof. NYAGAHENE Antoine ni umwe mu batanze inyunganizi asaba urubyiruko kugira indangagaciro bigisha n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu byashyizeho Urwego rw’Umuvunyi. Yongeyeho ko uretse no mu Rwanda ko no mu mahanga usanga Urwego rw’Umuvunyi rukora akazi gakomeye.

Murirusange abigishijwe kuri uyu wa gatatu Urwego rw’Umuvunyi abanyeshuri 537 (University of Gitwe: 168, UoK- Musanze: 130, UR-CAVM: 239), bakaba barishimiye iki gikorwa cy’Urwego rw’Umuvunyi bakaba bariyemeje kuzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Abanyeshuri bishimiye izi nyigisho zitangwa n'Urwego rw'Umuvunyi

Abayobozi muri kaminuza bemeza ko urubyiruko rukeneye kuguma kwitabwaho kugira ngo ejo hazaza h'u Rwanda hazabe hazira ruswa

 

AMAFOTO YOSE MWAYASANGA HANO <---

Back