U RWANDA RWAKIRIYE INAMA YA 24 YA KOMITE NYOBOZI Y’ISHYIRAHAMWE RY’INZEGO ZISHINZWE KURWANYA RUSWA MURI AFRIKA Y’IBURASIRAZUBA (EAAACA)
Kuva ku ya 19 kugeza ku ya 20 Ukuboza 2022, Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwakiriye Inama ya 24 ya Komite Nyobozi (EXCOM) y’Ishyirahamwe ry’Inzego Zishinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba (EAAACA). Iyi nama yari iyobowe na Madamu Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda akaba na Perezida w’iri Shyirahamwe.
Afungura iyi Nama ya 24, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda akaba na Perezida wa EAAACA yakiriye neza abanyamuryango b’ Inama ya 24 i Kigali anabashimira kuba bitabiriye iyo Nama nk'ikimenyetso cyo kwiyemeza kwishyirahamwe ndetse n'ubufatanye butajegajega bw'Akarere.

Perezida wa EAAACA yashimangiye ko nk'abanyamuryango bagize Inama Nyobozi ari ngombwa kuri bo gutekereza ku ruhare n'imikorere by'ishyirahamwe harimo gutanga Icyerekezo cy'Ubunyamabanga.
Yibukije ko bakeneye uburyo bwo guha icyerekezo iri Shyirahamwe rikagera ku rwego rushimishije mu ruhando Mpuzamahanga haba ku rwego rw’Akarere ndetse n’Amahanga no guteza imbere iri Shyirahamwe.

Umuvunyi Mukuru yashimye abanyamuryango ba EXCOM uruhare rwabo, ubwitange n’uruhare bagize mu iterambere ry’Umuryango.
EXCOM yemeje kandi ko Inama Rusange Ngarukamwaka ya 15 ya EAAACA izabera mu Burundi ku matariki ya 20-24 Werurwe 2023 ku Nsanganyamatsiko "" Strengthening Asset Recovery: Kongera ingufu mu kugaruza umutungo".