U Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa mu mwaka wa 2022
Kuri uyu Wagatanu tariki ya 9/12/2022, U Rwanda rwifatanyije n'Ibihugu byinshi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti “Twimakaze Indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi y’Iterambere rirambye”.
Ibirori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ku rwego rw'Igihugu byizihirijwe mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana aho byabimburiwe n'urugendo rwo kwamagana ruswa rwitabiriwe n'Abayobozi n'abaturage bo muri aka Karere
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Gasana K. Emmanuel yashimiye Urwego rw’Umuvunyi ko uyu munsi wizihirizwa muri iyi Ntara. Yagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba yakoze byinshi mu kurwanya ruswa.
Yagize ati “ hari ingamba zashyizweho mu kurwanya ruswa haba ubukangurambaga bw'umudugudu utarangwamo icyaha, hagunda ya Shyashyanira Umuturage,ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa,abayobozi n'abaturage bibukijwe inshingano duhuriyeho yo kurwanya ruswa no gutanga amakuru”.

Mu ijambo rye kuri uyu munsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, Umuvunyi Mukuru
Madamu Nirere Madeleine yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu kugaragaza ahari serivisi zitagenda neza na ruswa; yibutsa ko hari ahakiri ibyuho bya ruswa bityo ko hakenewe ubufatanye bw'Inzego.
Yanashimiye kandi ubuyobozi bw'Intara n'Uturere umuhate n'ingamba nyinshi zashyizweho mu kurwanya ruswa. Yashimiye n'Amashyirahamwe y'Urubyiruko yo kurwanya ruswa akorera mu turere dutandukanye ku ruhare bagira mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru yibukije abitabiriye uyu muhango ko u Rwanda rufite icyerekezo kizima cyo kurwanya ruswa.
Yagize ati “ u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ruswa kuburyo muri 2024, ikigero cyo kurwanya ruswa kizava kuri 86,56% (RGS 2016) kikagera kuri 92,56% muri 2024”.
Hon. Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera akaba n'umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa.
Yagize ati “ Mu rwego rw’igihugu cyacyu, muzi ko Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ruswa zirimo politiki yo kurwanya ruswa, amategeko, n’inzego zinyuranye zishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane. Izi ngamba n’ibikorwa bitandukanye byagiye bitanga umusaruro nk’uko ibipimo bigenda bibigaragaza”.
Umunyamabanga wa Leta kandi yasabye abaturage ko kubera Ruswa ari umwanzi w’Igihugu n’uw’iterambere. bagomba kuyifata gutyo kandi bakayirwanya nk’umwanzi.