UBURASIRAZUBA: Akarere ka Rwamagana kahize utundi mu kurwanya ruswa
Kuwa kane tariki 2/12/2021 habaye ikiganiro ku rwego rwa buri Ntara gihuza Urwego rw’Umuvunyi n’abagize Inama Ngishwanama zo kurwanya ruswa mu Turere (DACACI) tugize Intara. Harebwaga uruhare rwa DACACI mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu turere.
Umuvunyi Mukuru wifatanyije n' Intara y'Iburasirazuba yashimye imikorere y'inama Ngishwana zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, asaba abazigize gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by'akarengane, ibyuho bya ruswa mu mitangire y'amasoko n'ibindi bikibangamiye iterambere ry'umuturage.
Ati: "izi nama Ngishwanama nizishyira imbaraga mu guhanahana amakuru ku havugwa n’ahacyekwa akarengane na ruswa kandi hakibandwa no gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage bayobora kwirinda akarengane na ruswa no kubitangaho amakuru nta kabuza ruswa izacika burundu mu Rwanda".
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yashimye ubufatanye bw'intara n'Urwego rw'Umuvunyi muri iyi gahunda yo gukumira ruswa n'akarengane. Yagaragaje ko abayobozi bazabigeraho biciye muri gahunda y'umudugudu utarangwamo icyaha nkuko bayitangiye.
Guverineri yavuze kandi ko ruswa n'akarengane ari igikorwa kibi kibangamiye imiyoborere myiza, kibangamiye iterambere, kibangamiye icyerekezo cy'Igihugu, bityo ko ubuyobozi bw'Intara buzakomeza gufatanya n'izindi nzego mu kurwanya ruswa n'akarengane.
Kuri uyu munsi kandi hatanzwe ibihembo ku Karere kahize utundi mu bikorwa byo kurwanya ruswa muri buri Ntara kugira ngo utundi Turere tumenye ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe.
Muri ibi biganiro, Urwego rw'umuvunyi rwashyikirije igikombe n'icyemezo cy'ishimwe Akarere ka Rwamagana nk'Akarere kaje ku mwanya wa mbere muri iyi Ntara mu bikorwa byo kurwanya ruswa n'Akarengane mu mwaka wa 2020-2021. Urwego rw'Umuvunyi rwaboneyeho kugira Uturere twose inama yo kwigira ku Turere twa mbere muri iyi gahunda yo kurwanya Akarengane na ruswa.