Umunsi nyafurika wahariwe kurwanya ruswa 2020
Kuwa 11 Nyakanga u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu by’Afurika kwizihiza Umunsi nyafurika wahariwe kurwanya ruswa.
Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘’ Ubutabera buboneye, Inkingi ikomeye mu kurwanya ruswa” wizihijwe u Rwanda rusaba ubufatanye bw’ibihugu bigize Umugabane w’Afurika mu guhashya icyo cyago, gihombya ibihugu bigize uwo mugabane miliyari zirenga 148 z’amadorari y’Amerika buri mwaka.
Mu rwego rwo kwitegura uyu munsi, u Rwanda rwakoze ibikorwa binyuranye bigamije kwizihiza uyu munsi birimo ibiganiro ku ma televisiyo n’amaradio anyuranye mu gihugu.
Ubwo bari mu kiganiro cyahurijwe ku bitangazamakuru binyuranye mu gihugu, Umuvunyi mukuru, Umugenzuzi Mukuru w’inkiko n’Umushinjacyaha Mukuru bibanze ku ngamba zafatwa mu kurwanya ruswa banahamagarira abaturarwanda gutanga amakuru ku barya n’abatanga ruswa.
Umuvunyi Mukuru yagize ati: Buri wese arahamagarirwa kuba inyangamugayo, kwirinda ruswa akayirinda n’abo babana, abo bakorana cyangwa abo ayobora, gufasha ubutabera,akaba ijisho ry’Igihugu no gutanga amakuru ya ruswa ku nzego zibishinzwe.
U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba nshya zigamije guhashya ruswa n’ubwo abatanga n’abakira ruswa bagira ubufatanye buri mu ibanga rikomeye.
Uyu Munsi washyizweho mu Nama Nshingwabikorwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia ku wa 25-27 Mutarama 2017, hashingiwe ku Masezerano Nyafurika yo gukumira no kurwanya ruswa yemerejwe i Maputo muri Mozambique, ku wa 11 Nyakanga 2003.