Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Angola hamwe n’itsinda yari ayoboye bakoreye Urugendo-shuri ku Urwego rw'Umuvunyi
Kuri uyu Wagatatu tariki 11 Kanama 2021, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Angola, Dr. Sebastião D. Gunza (Minister Inspector General) hamwe n’itsinda yari ayoboye baherekejwe n’Ambasaderi w’Igihugu cya Angola mu Rwanda Nyakubahwa Eduardo Octavio basuye Urwego rw’Umuvunyi mu rugendo-shuri, bakirwa n’Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, Abavunyi Bungirije; Madamu Yankulije Odette Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Akarerengane, Bwana Mukama Abbas Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa hamwe n’abandi bayobozi ku Rwego rw’Umuvunyi.
Mu biganiro bagiranye byibanze cyane ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kurwanya ruswa by'umwihariko uburyo u Rwanda rwashyize mu bikorwa Politiki y’Igihugu yo Kurwanya ruswa, Uburyo kurwanya ruswa mu gihugu byatangiye n’aho bigeze ubu ndetse n’Ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho mu guhangana na ruswa.
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashe ingamba nyinshi mu gukumira no kurwanya ruswa.
Yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nyinshi zo kurwanya ruswa kandi ibyo byajyanye n’ubushake bwa politiki nziza yimakajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo kutihanganira abatanga, abakira n’abarya ruswa (Zero Tolerance to Corruption”.
Uyu muyobozi w’Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Angola, Dr. Sebastião D. Gunza, Minister Inspector General n’Itsinda ayoboye bashimye cyane imirimo ikorwa n’Urwego rw’Umuvunyi byumwihariko ingamba zihari zashyizweho mu gukumira no kurwanya ruswa.