Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rushima ibikorwa bikorwa n’Amahuriro y’urubyiruko yo kurwanya ruswa

Kuri uyu wa Gatatu tariki 7/12/2022, i Kigali hizihijwe umunsi wahariwe amahuriro y’urubyiruko yo kurwanya ruswa. Uyu munsi wateguwe mu rwego rw'ibikorwa byateguwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa 2022 (26/11/2022-09/12/2022).

Mu ijambo ritangiza uyu munsi, Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rushima ibikorwa bikorwa n’Amahuriro y’urubyiruko yo kurwanya ruswa kuko bafasha urubyiruko n’abaturage muri rusange kumenya ububi bwa ruswa kandi bakabakangurira kuyirinda no kuyitangaho amakuru.

Mu ijambo rye risoza uyu munsi, Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Ruswa Hon. Mukama Abbas yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi aribo bayobozi b’ejo hazaza ariyo mpamvu mu cyumweru cyo kurwanya ruswa buri mwaka Urwego rw’Umuvunyi rugenera urubyiruko umunsi wihariye wo kuganira ku bubi bwa ruswa no kubatoza indangagaciro z’ubunyangamugayo.

Yagize ati “mwe nk’urubyiruko muri imbara z’igihugu, mugomba kwirinda ruswa, kwirinda kwishora mu mwanda wa ruswa kandi mukagera ikirenge mucyo ababohoye Igihugu muri 1994 bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994”.

Mu biganiro byatanzwe byibanze cyane ku ruhare rw'ayo mahuriro mu kwimakaza indangagaciro zo kurandura ruswa, n'uruhare rw'itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ruswa.

Back