Urwego rw'Umuvunyi rwaganiriye na Ambasaderi w'Ubwami bw'Ubwongereza mu Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki 18.03.2021 Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye Jo Lomas,Ambasaderi w’Ubwami bw’Ubwongereza mu Rwanda wari kumwe na Bhavik Shah ushinzwe ishami rya politiki muri Ambasade.
Bimwe mu biganiro bagiranye n’Umuvunyi Mukuru ndetse n’abavunyi bungirije harimo umumaro w’Urwego rw’Umuvunyi, inshingano zarwo na zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu kugera ku nshingano z’uru Rwego. Hanaganiriwe kandi ku mishanga inyuranye ikorwa n’Urwego rw’Umuvunyi cyane cyane yibanda ku itegeko ryo kubona amakuru.
Mu rwego rwo guteza imbere indangagaciro yo kwanga ruswa n’akarengane mu banyarwanda, Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko rufite gahunda yo kwita cyane ku guha inyigisho abana bakiri bato guhera ku myaka icumi kugeza ku biga mu mashuri yisumbuye.
Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko kuba u Rwanda rukomeje kuba mu myanya ya mbere mu bihugu birwanya ruswa n’akarengane biterwa n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Umuvunyi kandi yashimiye Ubwami bw’Ubwongereza ku bufatanye bufitanye n’Igihugu cy’u Rwanda ndetse by’Umwihariko ku bufatanye muri gahunda yo kugenzura umutungo w’igihugu binyuze mu micungire myiza y’imisoro inyuzwa muri Rwanda Revenue Authority.
Ambasaderi yashimiye Urwego rw’Umuvunyi kuko rukora akazi katoroshye ndetse no kuba rwamwijeje ubufatanye mu gukomeza kunoza uburyo abakozi ba leta bajya bitabira amahugurwa ategurwa na ambasade ku bijyanye n’itegeko ryo kubona amakuru.
Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko rukomeje gahunda yo Kwigisha no gukomeza gusobanurira abaturage ububi bwa ruswa n’akarengane binyuze mu bitangazamakuru binyuranye.