Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishingamategeko Imitwe yombi Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 na Gahunda y’Ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022
Ku wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishingamategeko Imitwe yombi Raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 na Gahunda y’Ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.
Muri iyi raporo Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko rwashyize mu bikorwa inshingano rwari rufite zo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, kugira inama inzego za Leta n’iz’abikorera kugira ngo imikorere yazo irusheho kunogera abaturage; kwakira no kugenzura imenyekanishamutungo ry’abantu bateganywa n’itegeko; kwakira inyandiko zigaragaza imitungo y’Imitwe ya Politiki, kugenzura uko yabonetse n’uko yakoreshejwe, gukurikirana iyubahirizwa ry’itegeko ngenga rigena imyitwarire y’abayobozi n’itegeko ryerekeye kubona amakuru n’ibindi.
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yagaragarije Abadepite n’Abasenateri ko n’ubwo Icyorezo cya COVID-19 cyatumye hatabaho gushyira mu bikorwa gahunda rwari rwarihaye, bitabujije ko ibikorwa by’uyu mwaka byari biteganyijwe bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ubundi buryo bw’itumanaho hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’Ubuzima yagendaga atangwa aho guhura n’abantu imbona nkubone mu bukanguramba cyangwa mu kwakira ibibazo by’abaturage.
Umuvunyi Mukuru kandi yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’akarengane 852, ibibazo 635 birakemuka, ibibazo 199 byoherezwa mu nzego bireba kugira ngo zibikemure naho 18 ntibirakurikiranwa.
Naho ku birebana n’Imanza zisabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane Umuvunyi Mukuru yagaragarije Inteko Inshingamategeko ko mu madosiye 361, hasesenguwe 343 angana na 95%, naho 18 angana na 5% yo ngo ntarasuzumwa.
Kubirebana no Kurwanya Ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko rwakoze isesengura n’iperereza ku madosiye 45 akekwamo ruswa ku bufatanye n’izindi Nzego ngo kuburyo muri ayo madosiye hasigaye 5 agikurikiranwa.
Ku birebana no kugira Inama Leta n’inzego z’Abikorera kugira ngo imikorere yazo inogere abaturage, hagenzuwe Gahunda Yo Guha Amata Abana Bato Bafite Ikibazo Cy’imirire Mibi, gahunda ya shisha kibondo, igenzura ku mikorere ya porogaramu y’igihugu ishinzwe imikurire y’abana bato, igenzura ry’ikigega cya leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Igenzura ryakozwe mu mashuri kuburyo aho Urwego rw’Umuvunyi rwasangaga hari ibyuho bya ruswa rwagiraga inama izo nzego kugira ngo bikemurwe.
Kubirebana n’Imenyekanishamutungo:
13.276 (99,7%) kuri 13.313 bakoze imenyekanishamutungo;
- 37 (0,3%) Ntibitabiriye kurikora.
- 1.754; nibo bagenzuwe.
- Dosiye 3 z’abatarashoboye gusobanura neza inkomoko y’umutungo zashyikirijwe Ubugenzacyaha, izindi 3 ziracyakurikiranwa.
Abadepite n’Abasenateri bashimye Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi, nyuma yo kubaza Umuvunyi Mukuru ibibazo bituma raporo yumvikana kurushaho, bemeje raporo y’Ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 na Gahunda y’Ibikorwa ya 2021-2022.
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ruzakomeza ubukangurambaga mu rwego rwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ndetse no gukomeza gutoza Abanyarwanda indangagaciro zo kwanga, gukumira, kwirinda no kurwanya akarengane na ruswa.