Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw'Umuvunyi rwagiranye Inama Nyunguranabitekerezo n'Inzego zifite mu nshingano Serivisi z'Imari baganira ku ngamba zo gukumira no kurwanya ruswa

Kuri uyu Wakabiri tariki  06/12/2022, Urwego rw'Umuvunyi rwagiranye Inama Nyunguranabitekerezo n'Inzego zifite mu nshingano Serivisi z'Imari baganira ku ngamba zo gukumira no kurwanya ruswa muri serivisi z’imari mu rwego rwo kunoza imikorere yazo kugira ngo umugenerwabikorwa ahabwe serivisi inoze, yihuse kandi itanzwe mu mucyo.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko yo gukumira ibyuho bya ruswa muri serivisi z’imari, ikibitera n’icyakorwa.

Afungura iyi nama, Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yavuze ko hateguwe iyi nama mu rwego rwo gukangurira abakora mu bigo by’imari gutanga serivisi nziza, kwirinda ruswa no guhangana n’ikibazo cy’imikorere idahwitse ikigaragara hamwe na hamwe kimwe no kureba ingamba ziriho mu gukumira no kurwanya ruswa mu bigo by’imari , imbogamizi n’icyakorwa kugira ngo inzego zose ari iza Leta, iz’abikorera, kugira ngo  ruswa irusheho kurwanya himakwazwa imikorere myiza.

Yagize ati "Serivisi z’imari ni inkingi ya mwamba mu bukungu no mu iterambere bw’Igihugu n’ubw’abantu ku giti cyabo iyo zitanzwe mu mucyo nta karengane na ruswa".

Umuvunyi Mukuru yongeyeho "Ibigo by’imari ni umufatanyabikorwa ukomeye w’Igihugu mu iterambere ryacyo mu kugena imikoreshereze y’amafaranga binyuze mu misoro, inguzanyo zihabwa abantu ndetse no kunganira igihugu mu kugabanya ubushomeri kuko ibigo by’imari bitanga imirimo iyo ibi byose bikozwe mu mucyo"

Abitabiriye iyi nama harimo kandi bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko: APNAC na PAC, Umushinjyacyaha Mukuru, Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Chairperson wa Transparency International Rwanda, Abayobozi baza Banks, societe z’Ubwishingizi n’ibigo by’imari n’abandi batumirwa batandukanye.

Kugeza ubu ruswa muri serivisi z’imari igaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye. Ubushakashatsi bwa Baseline study on the status of corruption in Rwanda bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri 2020 bwagaragaje ko amabanki akigaragaramo ruswa (Prevalence of bribery (as reported by citizens) disaggregated by officials’ category), hakaba n’amadosiye y’abakozi b’ibigo by’imari bagiye bakatirwa kubera ibyaha byo kunyereza bagera kuri 124 mu myaka itanu ni ukuvuga 2014-2018, banyereje arenga miliyari na miliyoni Magana abiri.

U Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ruswa.  Hashyizweho Politiki yo kurwanya ruswa, servisi nyinshi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga harimo na servisi z’imyishyurire (e-payment), mu mitangire y’amasoko, mu butabera, mu kubona ibyangombwa  bitangwa n’inzego z’ubuyobozi n’ibindi  ariko umusaruro uzivuyemo ntiwaboneka buri wese atazigize ize. Rwashyizeho kandi Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi n’intumbero 2050. Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) iteganya ko muri 2024, ikigero cyo kurwanya ruswa kizava kuri 86.56% (RGS 2016) kigere kuri 92.56% muri 2024 mu gihe muri 2050 u Rwanda rugomba kuzaba ari urwa mbere ku isi mu kurwanya ruswa.

Back