Urwego rw’Umuvunyi rwahembye Abanyamakuru n’Amashyirahamwe y’Urubyiruko yo kurwanya ruswa
Tariki 7 Ukuboza 2022, Urwego rw’Umuvunyi rwahembye abanyamakuru bahize abanda mu gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa hanahembwe kandi Amashyirahamwe y’Urubyiruko yo kurwanya ruswa nayo yahize ayandi mu mikorere n’ibikorwa byo kurwanya ruswa.
MUVUNANKIKO Valens, umwe mu bari bahagarariye aya mahuriro y’urubyiruko wavuze mu izina ryabo yavuze ko guhembwa n'abakuru ari ukubikwamo umwenda.

Yagize ati “uyu mwenda tubitswemo tugomba kuwishyura dukora neza ibyo twiyemeje duharanira gutsinda no guhashya Ruswa no kuyitangaho amakuru. iki gihembo duhawe ni ikizadufasha neza kwesa umuhigo wacu nk'amashyirahamwe yo kurwanya ruswa kandi turizeza Urwego rw'Umuvunyi ndetse n'izindi nzego dukorana nazo ko tutazigera dutsindwa uru rugambwa twatangiye rwo kurwanya Ruswa”.

AGAHOZO Amiella, umwe mu banyamakuru bahembwe n’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko amarushanwa bayitabiriye ari benshi ariko ko aribo bagize amahirwe yo kwegukana ibihembo agashima Urwego rw’Umuvunyi arusaba guhora bigisha abanyamakuru.
Yagize ati “turashimira Urwego rw’Umuvunyi kuri aya marushanwa baduteguriye kuko adufasha, tugasaba ko Urwego rw’Umuvunyi rwajya rudutegurira n’amahugurwa menshi kuburyo abanyamakuru dusobanukirwa uko inkuru zicukumbuye kuri ruswa zikorwa”.

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya ruswa Hon. Mukama abbas yavuze ko guhemba abanyamakuru ari ukuzirikana uruhare rwabo mu kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko amashyirahamwe y’urubyiruko yo kurwanya ruswa yafashije cyane mu gukora ibikorwa byo kurwanya ruswa, ibikorwa by’ubukangurambaga bakora hirya no hino mu mirenge batuyemo cyangwa aya mahuriro akoreramo.

Amahuriro y’Urubyiruko yo kurwanya ruswa yahembwe ni Umuhuza Rwamagana, Urungano Kamonyi, KAJEDED na CICACI Huye naho abanyamakuru bahembwe bo ni 14 baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye.
