Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abagize Inama Ngishwanama zo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’imirenge ( SACACI )
Kuri uyu wa kane tariki 03.02.2022, Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abagize inama ngishwanama zo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’imirenge.

Abahuguwe ni abayobozi b’izi Nama ngishwanama ari nabo bayobozi b’Imirenge ndetse n’abayobozi ba za njyanama z’imirenge.
Mu turere twa Gicumbi, huye na Muhanga hahuguwe abagera ku135 uyu munsi aho basobanuriwe akamaro k’izi Nama ngishwanama ndetse bashishikarizwa kuzigeza ku urwego rw’Akagali.
Aba bayobozi bashimiye Urwego rw’Umuvunyi kuko rubafasha gusobanurira abaturage ububi bwa ruswa n’akarengane ndetse no kuba rwarateguye aya mahugurwa kuko byatumye barushaho gushyira imbaraga mubyo ba koraga bigamije kurwanya ruswa n’akarengane.
Abahuguwe basabwe kongera imbaraga mu bikorwa by'Inama Ngishwanama zo mu tugali
Bimwe mu bizashyirwamo imbaraga ni ibi bikurikira:
- Hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ruswa ku nzego zose;
- Gushyiraho umurongo wa telefoni utishyurwa uzajya unyuzwaho amakuru, amakuru yatanzweho agakorerwa raporo n’ubishinzwe ndetse akajya aganirwaho mu nama zitandukanye;
- Kuri buri muganda rusange, ku rwego rw’umudugudu abaturage bakibutswa uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, bakanakangurirwa gutanga amakuru ku ho bigaragara kugira ngo bibashe gukumirwa ;
- Kurebera hamwe ahagaragara ruswa n’akarengane cyangwa aho bikekwa hakareberwa hamwe ikiyitera n’ingamba zo kubirwanya;
- Imirenge n’Utugari gutanga raporo ku Karere igaragaza ibibazo byakiriwe n’uko byakemutse, bakagaragaza aho bafite inzitizi mu ikemurwa ryabyo kugira ngo bafashwe;
- Gushyiraho izindi ngamba zo kurwanya ruswa hakurikijwe imiterere y’Uturere, Imirenge n’Utugari.
Abagize Inama Ngishwanama bishimiye aya mahugurwa
Abagize inama ngishwanama bagaragarije Urwego rw’Umuvunyi ko bishimiye aya mahugurwa kandi basaba ko yazajya yongera kubaho mu gihe runaka

