Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye ba Noteri b’ubutaka ndetse n’abagenzuzi b’imyubakire mu mirenge ya HUYE, MUHANGA na GICUMBI

Kuri uyu wa kane tariki 03 Gashyantare 2022, Urwego rw’Umuvunnyi rwahuguye ba Noteri b’ubutaka mu mirenge ndetse n’abagenzuzi b’imyubakire mu mirenge igize uturere twa Huye, Muhanga na Gicumbi.

Nk’abantu bahura n’abaturage kenshi kandi bakunze kuvugwaho ruswa mu mitangire ya serivisi bakoramo, Urwego rw’Umuvunyi rwahisemo kubahugura kugira ngo rubibutse ko bafite inshingano kur gukumira no kurwanya ruswa ndetse banibutswa ko icyaha cya ruswa kidasaza ko bityo bakwiye kukirinda kuko igihe cyose bashobora kugikurikiranwaho no mu gihe baba batakiri muri ako kazi.

Abahuguwe basabye gukorerwa ubuvugizi kuri za sisitemu bakoresha zigifite ibibazo ku buryo byatuma umuturage arengana

Mu mpungenge bagaragaje harimo sisitemu zinyuranye bakoresha babona zishobora gutera umuturage kurengana baboneraho gusaba Urwego rw’Umuvunyi ubuvugizi ku  bibazo biri muri za sisitemu kugira ngo bikosoke.

Basabwe kandi kugira imyitwarire myiza iranga umuyobozi ndetse no kurangwa n’indangagaciro nzima zirimo n’ubwangamugayo kuko bizabafasha kutijandika muri ruswa.

Kuri uyu munsi muri utu turere uko ari dutatu hahuguwe ba Noteri b’ubutaka n’abagenzuzi b’imyubakire 62

Bishimiye amahugurwa bahawe

Back