Skip to main content Skip to page footer

Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo 105 mu minsi 4

Kuva ku itariki ya 26-30/01/2026 Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rwasuye Akarere ka Nyamasheke  muri Gahunda yavuzwe haruguru, icyo gikorwa kikaba cyarakorewe mu Mirenge  15 igize Akarere ka Nyamasheke . .

Ni  gahunda itangirwamo  ubutumwa bukubiyemo gusobanurira abayitabiriye  inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa ,uruhare rw’abaturage,ibyiza byo gutanga amakuru kuri ruswa no gukemura ibibazo by’amakimbirane hatisunzwe Inkiko , nyuma y’ubwo butumwa hakakirwa ibibazo by’abaturage bitakemuwe n’izindi Nzego.

Nyuma y’iyo gahunda ,Abayobozi barahura bakareba ishusho rusange y’ibibazo by’abaturage byagaragaye hagamijwe gusuzuma   uburyo bwo kubikemura .

Iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane  na ruswa mu Turere ishimwa n’abaturage cyane cyane abayizanamo ibibazo bitakemuwe n’izindi Nzego bigahita bikemuka.

Umwe mu bakemuriwe ibibazo muri iyi gahunda wo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke  ati”Mfite ikibazo cy’umwana wavutse mu 1993 ,yageze igihe cyo gufata irangamuntu arifotoza,nkomeza gusaba indangamuntu sinyibone bakansiragiza ,maze imyaka irenga 5 nyishaka kandi bimugiraho ingaruka zirimo kubura uko yivuza,ariko ndashima Ubuyobozi bwatwegereye n’Urwego rw’Umuvunyi bakinjiyemo ikibazo none banyemereye ejo kuza gufata indangamuntu yanjye yabonetse,ndishimye cyane!”

Mu butumwa Abayobozi bitabiriye iyi gahunda basabye abaturage kumenya imikorere y’Inzego zabegerejwe ariko n’Abayobozi mu Nzego z’ibanze bagafasha abaturage kubaha serivisi zinoze kandi zihuse.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane YANKULIJE Odette ati:

Mu bibazo twakiriye muri iyi gahunda harimo ibyiganjemo imibereho y’abaturage,ariko usanga ikibazo ari imyumvire kuko usanga hari umuturage usaba gufashwa na Leta kuko inzu imuvira, nyamara yarabyaye abana yashyingiye banishoboye, dusaba Abayobozi kwigisha no gusobanurira  abana bamaze gukura bakwiye kumenya ko kwita ku babyeyi babareze kuko ari inshingano yabo badakwiye kwirengagiza”

Umuvunyi Mukuru NIRERE Madeleine we asaba Abayobozi b’Inzego z’ibanze gukemura ibibazo hakiri kare bagaha serivisi umuturage ku gihe kuko mu bibazo byakiriwe muri iyi gahunda harimo n’ibimaze imyaka irenga 30.

Ati:”Usanga umuturage afite ikibazo cy’urubanza kimaze imyaka 40,hari aho usanga atarasobanuriwe uko ikibazo afite kigomba kurangizwa ,hari aho usanga atarafashijwe ngo kirangizwe ariko hari naho usanga yaratsimbaraye akanga ibyemezo n’imyanzuro yafashwe ku kibazo cye kandi byarafashwe n’Inzego zibifitiye ububasha. Icyo dusaba rero ni uko Abayobozi begereye abaturage bashyiraho uburyo bunoze butanga serivisi inoze yihuse ku baturage ,ibibazo byabo ntibimare igihe kirekire kingana kuriya, kuko gahunda y’Igihugu ni umuturage ku isonga,ariko n’abaturage bakemera kunyurwa n’ibyemezo bifatwa n’Inzego zibifitiye ububasha”

 

Muri rusange Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke rwakiriye  ibibazo 283 byose hamwe. Muri ibyo bibazo 105 byarakemutse ndetse ibindi 178 bihabwa umurongo bizakemukiramo mu gihe kitarenze iminsi 30.

 

Amafoto

 

Back