Urwego rw’umuvunyi rwakoreye ubukanguramabaga mu karere ka ngororero
Kuva ku wa 7 kugera 11 Ugushyingo 2022, Urwego rw'Umuvunyi rwakoreye ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Mirenge igize akarere ka Ngororero aho abaturage bahawe umwanya wo kugeza ku Rwego rw'Umuvunyi ibibazo byabo bitakemuwe n'izindi Nzego zagombaga kubikemura.

Atangiza ubu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu karere ka Ngororero,Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yasabye abitabiriye Inteko y'abaturage bari kuri Stade ya Rususa mu Karere ka Ngororero tariki 7/11/2022 ko bakwiye kwirinda amakimbirane kuko akurura akarengane mu miryango.
Yagize ati “abaturage mukwiye kwirinda amakimbirane mu ngo, mu miryango kuko aribyo shingiro ry’akarengane kagaragara hirya no hino. Mukamenya gukemurira ibibazo mu muryango igihe byavuka aho kwishora mu nkiko mutarabanza kumvikanira mu miryango. Turabizeza ko ibibazo bitakemuwe bigiye gukurikiranwa bigakemuka vuba”.

Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage kwirinda amakimbirane
Muri ubu bukangurambaga kandi, mu Murenge wa Hindiro,Umuvunyi Wungirije ushinzwe Gukumira no kurwanya Akarengane Madamu Yankulije Odette yasobanuriye abaturage amategeko ajyanye n'ibibazo bakunze guhura nabyo harimo no kurangiza imanza, yakira n'ibibazo by' akarengane bafite.
Umunyamabanga uhoraho w'Urwego rw'Umuvunyi Bwana Mbarubukeye Xavier nawe wakoreye ubu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu murenge wa Kageyo yasabye abaturage kwirinda amakimbirane no gusiragira mu nkiko, yanasabye kandi abaturage ba Kageyo kwirinda gutanga ruswa, bagatanga amakuru aho babonye abayitanga. Yibukije abaturage ko gutanga amakuru ku Rwego rw'Umuvunyi ari ubuntu kuri nomero 199 cyangwa ubutumwa bugufi kuri 1990.

Muri aka karere ibibazo byinshi byibanze ku makimbirane yo mu muryango
Abaturage bitabiriye ubu bukangurambaga barashima ko ubuyobozi bubasanga aho batuye bukabakemurira ibibazo.
Nyuma y’Ubukangurambaga, Urwego rw’Umuvunyi, Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero n’Inzego z'umutekano barebeye hamwe ishusho y'ibibazo biri mu karere n'uburyo bigomba gukemuka nyuma y'Icyumweru abo bakozi bari bamaze bakira ibibazo mu Mirenge.

Asoza Ubu bukangurambaga, Umuvunyi wungirije yashimiye Abayobozi n'abaturage b'akarere ka ngororero ku bufatanye muri ubu bukangurambaga
Ibyinshi muri ibyo bibazo byagejejwe kuri aba ayobozi byibanze ku makimbirane ashingiye ku mitungo n'andi makimbirane y'imibanire hagati y'imiryango.

Abatuye aka karere bishimiye ko Urwego rw'Umuvunyi rwegera abaturage