Urwego rw’Umuvunyi rwakoreye Ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu karere ka Kamonyi
Kuva tariki 24 kugera 28/2022, Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gahunda y’icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu karere ka Kamonyi, aho abaturage basobanuriwe inshingano n’ububasha by’Urwego rw’Umuvunyi aho rwakemuye ibibazo by’abaturage mu bukangurambaga bwo kurwanya akarengane na ruswa buzwi nka (Anti-Injustice).
Urwego rw’Umuvunyi rwijeje abaturage b’Akarere ka Kamonyi gukurikirana ibibazo bya ruswa, gukora ubuvugizi abaturage ntibasiragizwe, iby’ubutaka n’akarengane, byagaragajwe mu nzego z’ ibanze muri aka Karere.
Mu murenge wa Gacurabwenge, 24/10/2022 uho Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yatangirije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane yavuze ko ubu bukangurambaga buri mu rwego rwo gukomeza kwibutsa abaturage uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, no kubaha umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo kugirango bivugutirwe umuti.

Umuvunyi Mukuru hamwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yasabye kandi abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage mu rwego rwo kubarinda gusiragira.
yagize ati “Njyewe ku bwanjye mbona ari ibibazo byoroshye gukemuka, nko kurangiza imanza, cyangwa kunga abaturage ni ibibazo byakemukira mu kagari n’umurenge, aho kubasiragiza ngo jya ku karere, subira ku Murenge jya ku Kagari, ibyo ntabwo ari byo”.
Yakomeje asaba abaturage ko ibindi bibazo bijyanye n’amakimbirane y’umuryango bigomba gukemurirwa mu miryango kuko usanga birirwa mu Nkiko kubera kutumvikana kandi bagakwiye kwiga uburyo bwo kubikemurira mu bwumvikane bitanyuze mu nkiko.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, avuga ko nyuma yo gukorana n’Umuvunyi mukuru, hari ibyagaragaye ko byakabaye bayarakemukiye hasi koko, kandi ko abayobozi badakurikiza inshingano zabo bagiye gukeburwa.
Mu murenge wa Rugalika, 25/10/2022, aho Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Akarengane Madamu Yankulije Odette yakiriye ibibazo by’abaturage , yabasabye ko bakwiye kwirinda amakimbirane no kuyakemura igihe yavutse. Yibukije abaturage Inzira zo kujuririra ibyemezo by’inkiko kandi ko bakwiye no kumenya igihe ntarengwa cyo kujuririra buri rwego bityo ko bizabarinda kurengana igihe bagannye inkiko.

Madame Yankurije Odette, yasabye abatuye Kamonyi kujya bishimira gukemura ibibazo binyuze mu nzira y'ubwumvikane
Icyakora Madamu Yankulije avuga ko abaturage bakwiye gukemura ibibazo ku buryo bwo kumvikana batiteza inkiko, kuko usanga ababuranyi bagirana amakimbirane n’urwango, kandi ko biteza ubukene kubera kwishyura abunganira mu mategeko, no gutanga amagarama y’urubanza.
Ibibazo abaturage bagejeje ku Umuvunyi Mukuru byibanze ku badafite ibyagombwa by’ubutaka, ibijyanye no kuzungura, amakimbirane ku butaka, ibijyanye n’ubugure, amakimbirane ashingiye mu mibanire mu miryango, abaturage batahawe ingurane, gusiragizwa n’ ibindi.

Abagejeje ibibazo ku Rwego rw'Umuvunyi bakemuriwe ibibazo
Ubu bukangurambaga bwakorewe mu mirenge igize aka Karere ka Kamonyi irimo Rukoma, Gacurabwenge, Musambira, Rugalika, Nyarubaka, Mugina,Kayumbu, Ngamba, Runda, Nyamiyaga, Kayenzi na Karama.
Mu bandi bitabiriye ubu bukangurambaga harimo Umuyobozi w’ intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere, n’abandi bayobozi ku karere ka Kamonyi n’inzego z’umutekano.
Ubusanzwe Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zo kwakira no gusuzuma ibirego by’abantu ku giti cyabo, iby’amashyirahamwe, ibyerekeye ibikorwa by’abakozi ba Leta, iby’Inzego zayo n’iby’abikorera no gukangurira abo bakozi n’izo Nzego gushakira umuti ibyo bibazo iyo rusanze bifite ishingiro.