Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane na ruswa mu turere twa Kayonza, Nyaruguru, Nyamasheke na Gicumbi
Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane na ruswa mu turere twa Kayonza, Nyaruguru, Nyamasheke na Gicumbi
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu turere twa Kayonza, Nyaruguru, Nyamasheke na Gicumbi.
Ni ubukangurambaga bwatangiye kuwa mbere tariki 28 Gashyantare 2022 busozwa kuwa gatanu tariki 4 Werurwe 2022 muri utu turere bukaba bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa hatangwa ubutumwa bwo kurwanya akarengane na ruswa.
Hatanzwe ubutumwa binyuze mu bitangazamakuru binyuranye aribyo Radiyo zishamikiye kuri Radiyo Rwanda ziri mu Ntara (Radiyo Huye, Radiyo Rusizi) na Radiyo z’Abaturage zikorera mu Ntara( Radiyo Ishingiro, Radiyo Izuba). Nyuma y’ibyo biganiro byatanzwe kuri radiyo, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye kandi runakemura ibibazo by’abaturage bitakemukiye mu zindi nzego maze ku bufatanye n’Ubuyobozi bwa buri karere ibibazo bitahise bikemurwa bihabwa umurongo uhamye bigomba gukemurwamo, ibitarakemutse kandi bikazakomeza gukurikiranwa n‘Akarere n’Urwego rw‘Umuvunyi.
Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine ari kumwe n’itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’Ubuyobozi bw’Akarere bakoreye ubu bukangurambaga mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Kayonza ariyo Murundi, Mwiri, Rwinkwavu, Kabare, Rukara na Kabarondo.
Mu butumwa yatanze, Umuvunyi Mukuru, yibukije abaturage ko bafite inshingano yo gukumira ibyaha bya ruswa n’akarengane, anabasaba kubaha ibyemezo by’ubuyobozi.
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa Honorable MUKAMA Abbas hamwe n’itsinda yarayoboye bakoreye mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Nyamasheke ariyo Karambi, Shangi, Nyabitekeri, Karengera, Ruharambuga na Mahembe. Honorable Mukama yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Shangi ko bakwiye gufatanya mu rugamba rwo kurwanya ruswa batanga amakuru kuri nomero itishyurwa y’Urwego rw’Umuvunyi (guhamagara: 199 noneho kohereza ubutumwa ku buntu ni kuri 1990).
Naho Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya akarengane Madamu Yankulije Odette n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere bakorera mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyaruguru ariyo Kivu, Mata, Muganza, Ngoma, Munini na Kibeho. Honorable Yankulije yasobanuye uruhare rw'umuturage n'Inzego za Leta mu kurwanya akarengane na ruswa ndetse n'imiterere y'ibibazo Urwego rwakira asaba abaturage kubahiriza inzira ziteganywa n’amategeko awarenganye anyuramo kugira ngo akarengane ke gakosorwe kandi biciye mu nzira zateganyijwe mu mategeko.
Umunyamabanga uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi Bwana MBARUBUKEYE Xavier yakoreye ubu bukangurambaga muri imwe mu mirenge igize akarere ka Gicumbi ariyo Byumba, Mutete, Miyove, Rubaya, Bwisige, Nyankenke, Cyumba, Mukarange, Shangasha, Bukure, Rutare na Rushaki.
Ibibazo abaturage bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi muri iki gihe cy’Ubukanguramabga mu turere twa Kayonza, Nyamasheke, Gicumbi na Nyaruguru byiganjemo ibishingiye ku butaka, amakimbirane yo mu miryango, ibibazo by’abatarahawe ingurane ku bwo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, Konesherezwa imyaka, Abafite ibibazo byo kubona ibyangombwa by’ubutaka n'ibindi. Umuvunyi Mukuru n’ Abavunyi Bungirije n'abayobozi b'Uturere n'inzego z'umutekano barabikemuye, ibindi bizakomeza gukurikiranwa n'Akarere hamwe n’Urwego rw’Umuvunyi.
Mu gusoza gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane yaberaga mu turere twa Nyamasheke, Kayonza, Gicumbi na Nyaruguru, Urwego rw'Umuvunyi rwashimiye Ubuyobozi bw'Uturere n'Inzego z'Umutekano zafatanyije n'Urwego rw'Umuvunyi muri iki gihe cyose. Ubuyobozi bw'Uturere nabwo bwijeje Urwego rw'Umuvunyi ko kubufatanye bw'inzego zikorera mu karere bagiye gukurikirana no gukemura ibibazo by'akarengane basigiwe n'Urwego rw'Umuvunyi mu gihe cya vuba.




