Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye Ibibazo by’Akarengane rwagejejweho n’abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba
Muri gahunda y'Urwego rw'Umuvunyi yo gukurikirana ibibazo by’akarengane by'abaturage byagejejwe ku Rwego rw'Umuvunyi, kuva tariki ya 23 kugeza 27 Mutarama 2023, Abavunyi Bungirije hamwe n’itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakurikiranye banakemura ibibazo by’Akarengane abaturage bo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Gatsibo na Nyagatare bagejeje kuri uru Rwego mu bihe bitandukanye.
Hon.Mukama Abbas
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Ruswa Hon.Mukama Abbas hamwe n’itsinda ry’abakozi yari ayoboye bafatanyije n'ubuyobozi bwa Nyagatare bakurikiranye ibibazo mu mirenge imwe n’imwe igize aka Karere. Umuvunyi Wungirije yavuze ko baje gukurikirana ibi bibazo mu rwego rwo kwegera abaturage nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora abisaba abayobozi ko umuturage agomba kuza ku isonga.
Hon. MUKAMA Abbas
Hon. Mukama Yagize ati “ Perezida wacu, Nyakubahwa Paul Kagame adusaba buri gihe kwegera abaturage kandi tukabaha serivisi nziza, tugashyira umuturage ku isonga tumukemurira ibibazo byamubangamira mu iterambere rye, niyo mpamvu turi hano aba yatwohereje ngo dukurikirane kandi dukemure ibibazo by’abaturage.”
Naho Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no Kurwanya akarengane Madamu Yankulije Odette hamwe n’itsinda yari ayoboye n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bakurikiranye banakemura ibibazo by’abaturage mu mirenge imwe n’imwe mu turere twa Rwamagana na Gatsibo. Irindi Tsinda ryakoreye mu turere twa Kayonza na Ngoma.
Yankurije Odette, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane
Nyuma yo gukurikirana no gukemura ibibazo Abavunyi bungirije bagiranye inama n’ubuyobozi bw’Uturere bungurana ibitekerezo ku buryo bwo gukemura ibibazo by'abaturage no kureba ibyo Urwego rw'Umuvunyi rwasigiye akarere aho bageze babikemura.


