Urwego rw’Umuvunyi rwasabye abaturage ba Gisagara kudasiragira mu Nkiko
Mu Bukangurambaga Urwego rw'Umuvunyi rurimo mu karere ka Gisagara kuva tariki 09 - 13/01/2023 bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, abaturage batandukanye bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi ibibazo by’akarengane mu mirenge itandukanye.
Ibibazo byinshi abaturage babajije byibanze cyane ku Makimbirane ashingiye ku butaka, abafite ibibazo by'Imanza zitarangizwa kandi zarabaye itegeko, Ibibazo by'abagabo cyangwa abagore babana batarasezeranye imbere y'amategeko bigakomeza gukurura amakimbirane, ikibazo cy'ubuharike, ibibazo by'ingurane batahawe n'ibigo nka REG na WASAC, ibibazo bya ba Rwiyemezamirimo bakoresha abaturage bagasiga batabishyuye n'ibindi bibazo by'abasaba ubufasha.

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine wifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Gikonko na Kibirizi yabashimiye ko bakomeje kwitabira gahunda za Leta, yabasobanuriye inshingano n'ububasha by'Urwego rw'Umuvunyi.
Yasabye abaturage ko bagomba gukemura ibibazo bakirinda guhora mu makimbirane.
Yagize ati " Abaturage turabasaba ko mureka guhora mukimbirana, mwirinde akarengane na ruswa mutange amakuru aho mubona mwarenganyijwe cyangwa se aho mwatswe ruswa, amakuru murayatanga kuri 199 cyangwa mwohereze ubutumwa kuri 1990 ni ubuntu. Ntabwo mukwiye kuba mugura serivisi mwemererwa n'amategeko. Ndagira ngo mbasabe mwirinde amakimbirane mu miryango yanyu kuko niyo abateza guhora musiragira mu nkiko, ni mwige gukemurira ibibazo mu miryango. "

Hari kandi Itsinda ryari riyobowe n'Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane, Hon.Yankulije Odette nabo bifatanyije n'abaturage bo mu Mirenge ya Musha, Kansi na Muganza mu karere ka Gisagara mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Naho Itsinda ryari riyobowe n'Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon. Mukama Abbas bifatanyije n'abaturage bo mu Mirenge ya Mugombwa, Mamba na Kigembe, ni mu gihe irindi Tsinda rigizwe n’Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi naryo ryakoreye mu mirenge ya Nyanza, Mukindo, Ndora, Save, na Gishubi.

Mu mirenge yose Urwego rw’Umuvunyi rwasabye abayobozi gufasha abaturage mu buhuza bagakemurirwa ibibazo byabo aho kujya mu nkiko. Banasabye abayobozi kwifashisha Inama y’umuryango, umugoroba w’ababyeyi mu gukemurira ibibazo byavutse hagati y’abaturage.
Ubusanzwe ubu bukangurambaga Urwego rw'Umuvunyi rukora mu turere buba bugamije kwegera abaturage barasobanurirwa ububi bw'akarengane na ruswa no kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage batiriwe baza aho Urwego rw'Umuvunyi rukorera.

Nyuma y’ubu bukangurambaga, Urwego rw’Umuvunyi rwagiranye Inama n’Ubuyobozi bw’aka karere ka Gisagara rugaragariza Akarere ibyavuye mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa Urwegorw'Umuvunyi rumazemo icyumweru kuva 09-13/01/2023. Muri iyi nama Urwego rw'Umuvunyi ruragaragaza ishusho y'ibibazo bakiriye, ibyakemuwe n'ibikomeza gukurikiranwa. Iyi nama yanitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, inzego z'umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Abayobozi b'Amashami mu Karere.
