Skip to main content Skip to page footer

Muhanga: Urwego rw’Umuvunyi rwasabye Abayobozi gukemurira ibibazo by’abaturage mu Nteko z’abaturage

Guhera kuwa mbere tariki ya 6 kugeza ku ya 10 Werurwe 2023 itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakoreye ubukangurambaga mu karere ka Muhanga mu rwego rwo kwakira no gukemura ibibazo  by’abaturage  birimo akarengane na ruswa.

Tariki ya 6/03/2023, ubwo Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine yahuraga  n’abaturage mu murenge  wa Nyamabuye, yagaragarijwe ibibazo bitandukanye  birimo n’ibyagejejwe  ku zindi nzego  ariko bikaba bitarakemutse.

Umuvunyi mukuru  Nirere Madeleine ashingiye ku bibazo yagejejweho, asanga hakiri  icyuho mu nzego  z’ibanze  mu gukemura  ibibazo  by’abaturage abasaba ko bakwiye kwifashisha inzira zose zishoboka n’uburyo Leta yashyizeho bagakemurira ibibazo abaturage batarinze gusiragira.

Umuvunyi Mukuru ati’’ Niyo mpamvu dusaba abayobozi  ko ibibazo  by’abaturage  byajya bikemurirwa  mu nteko z’abaturage , kuko nibo  baba babizi  bakabikemura  bikarangira, niba ari  n’umuturage waburanye agatsindwa  akabimenyeshwa, akabyandikirwa  ko agomba  kubyakira no kwemera imikirize  y’urubanza nta kindi ariko n’uwatsinze  nawe akarangirizwa  urubanza.

Ku ruhande  rw’ubuyobozi  bw’akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline umuyobozi  wako karere, avuga  ko icyo  bagiye  gukora  ari  ubukangurambaga abaturage bakareka  gusiragira mu manza kuko zibakenesha.

Ati’’ Ni ubukangurambaga kugira ngo  abaturage bacu  bareke kwishora mu manza , kandi n’uwo byabaye ngombwa  akajya mu manza turamusaba  kwakira  imyanzuro  yo  mu nkiko kuko iyo atanyuzwe agatinda kujurira  usanga icyo dukora twebwe ari ugushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ugasanga aterejwe cyamunara biramuhombeje ndetse bikanabatanya n’imiryango kuko bibyara inzangano.’’.

Ibibazo  abaturage  bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi byiganjemo  iby’ubutaka, amakimbirane  hagati y’abashakanye nayo  ashingiye  ku mitungo itimukanwa  ndetse n’ibindi bibazo  byagejejwe mu nkiko, ariko abaturage  bakaba batarishimiye imikirize y’urubanza.

Abatuye akarere ka Muhanga bishimiye uburyo bakiriwe n'Urwego rw'Umuvunyi

Back