Urwego rw’Umuvunyi rwasangiye ubunararibonye bwo kurwanya ruswa n’itsinda ryaturutse mu biro bishinzwe kurwanya ruswa muri Leta yunze ubumwe ya Tanzania
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ukwakira 2022, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye Itsinda riturutse mu rwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Tanzaniya [PCCB: Prevention and Combating of corruption Bureau of The Republic of Tanzania]mu ruzinduko barimo rwo kwigira ku Rwanda ku ngamba rwafashe zo kurwanya ruswa. Bakiriwe n'Umuvunyi Mukuru, Umunyamabanga uhoraho n'abandi Bayobozi ku Rwego rw’Umuvunyi.

Iri tsinda ryasobanuriwe ko kurwanya ruswa bishoboka
Iri tsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa muri Tanzaniya, Komiseri wa Polisi SALUM RASHID HAMDUNI, yavuze ko bishimiye kwakirwa n’Urwego rw’Umuvunyi kandi ko baje kwiga ibijyanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’uko u Rwanda rumaze guhangana n’icyaha cya ruswa, cyane cyane urebye ingamba zashyizweho mu kuyirwanya.
Umuyobozi mukuru wa PCCB yashimiye Urwego rw'Umuvunyi ku kazi gakomeye rukora
Umuyobozi mukuru wa PCCB yashimye ingamba zashyizweho na guverinoma y'u Rwanda mu gukumira no kurwanya ruswa harimo ku kumenyekanisha umutungo, ishyirwaho rya za komite zishinzwe kurwanya ruswa mu Nzego no mu bigo bitandukanye.

Umuvunyi Mukuru w'u Rwanda NIRERE Madeleine yashimye imbaraga Leta ya Tanzania iri gushyira mu kurwanya ruswa
Umuvunyi Mukuru w'u Rwanda Hon. NIRERE Madeleine yakiriye neza iri tsinda maze ababwira ko ubushake bwa politiki n'Ubuyobozi butajegajega, uruhare rugaragara rw’Urwego rw'Umuvunyi, ndetse n'Ivugurura ry’Inzego mu miyoborere myiza byatumye ibikorwa by'u Rwanda byo kurwanya ruswa bigenda neza.

Kugeza ubu Guverinoma y'u Rwanda yarwanyije ruswa hashyirwaho umuco wo gukorera mu mucyo mu gihe ibihano n’ingaruka byo kwishora muri ruswa biri hejuru.