Urwego rw’Umuvunyi rwasoje ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane muri uyu mwaka 2022
Muri uyu mwaka ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane mu turere 15 hirya no hino mu gihugu.
Ni ubukangurambaga bukorwa buri mwaka muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane. Uyu mwaka ubu bukangurambaga bukaba bwaratangiye tariki ya 11 Mutarama bugeza tariki ya 24 Werurwe 2022 mu turere twa Nyabihu, Ruhango, Rwamagana, Gakenke, Rulindo, Nyamasheke, Gicumbi, Nyaruguru, Kayonza, Gatsibo, Rutsiro, Nyanza, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.
Muri ubu bukanguramba, Abavunyi ndetse n’abandi bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bigishije abaturage indangagaciro zo gukumira no kwanga ruswa n’akarengane. Banakiriye kandi ibibazo abaturage bagejeje ku Rwego rw’Umuvunyi bavuga ko birimo akarengane cyangwa se byakemuwe mu buryo butarambye n’inzego z’ubuyobozi zagombaga kubikemura.
Muri ubu bukangurambaga abaturage batanga ibibazo byabo mu ruhame, Urwego rw’Umuvunyi rugafatanya n’abuyobozi kubikemura.
Ubukangurambaga mu turere tugize umujyi wa Kigali
Kuva tariki ya 22 kugeza tariki ya 24 Werurwe 2022 Uturere tugize umujyi wa Kigali nitwo twari dutahiwe mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya akarengane.
Umuvunyi Mukuru yakira ibibazo ku murenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali
Umuvunyi Mukuru Hon. Nirere Madeleine afatanyije n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Bwana NGABONZIZA Emmy bakiriye ibibazo by’Abaturage batuye muri ako karere mu mirenge ya Kanyinya, Nyakabanda na Nyamirambo
Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane akemura ibibazo mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo
Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane Hon. Yankulije Odette yakiriye anakemura ibibazo by’Abaturage bo mu karere ka gasabo mu mirenge ya Gikomero, Jabana na. Nduba.
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon. Mukama Abbas yakiriye anakemurira ibibazo abatuye mu karere ka kicukiro mu mirenge ya Masaka, Kanombe na Kigarama.
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa ari kwakira ibibazo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro
Uretse aho Abavunyi bakiriye ibibazo y’Abaturage, ibibazo byo mu yindi mirenge itandukanye igize utu turere byakiriwe binakemurwa n’abakozi bandi b’Urwego rw’Umuvunyi.
Ubukangurambaga bwo kurwanya akarengane mu mirenge ubusanzwe ni umwanya wo kumanuka Urwego rw’Umuvunyi rukegera abaturage mu mirenge rukaganira nabo rubigisha indangagaciro zo kwanga ruswa n’akarengane ari nako Urwego rukemura ibibazo biba bitarakemuwe n’inzego bireba.
Muri ubu bukangurambaga, Urwego rw’Umuvunyi rwaboneyeho umwanya wo kongera gusaba abaturage kurushaho kubana mu mahoro birinda amakimbirane kuko adindiza iterambere.
Umuvunyi Mukuru aganira n'Itangazamakuru
Mu bibazo byakirwa n’Urwego rw’Umuvunyi ibyinshi bihita bikemurwa, ibindi bigahabwa uturere kugira ngo tubikemure mu gihe ibindi bikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi rukazasubiza abaturage.
Urwego rw’Umuvunyi rwashimiye cyane ubuyobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage bagize uruhare muri ubu bukangurambaga mu turere 15 bwakozwemo muri uyu mwaka.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge aganira n'Itangazamakuru
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane aganira n'Itangazamakuru
Abaturage bishimiye uburyo Urwego rw'Umuvunyi rwabakemuriye ibibazo
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa aganira n'Itangazamakuru mu murenge wa Kigarama








